Urubyiruko rw’ishyaka Green Party rwiyemeje gutera ibiti

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abarwanashyaka biyemeje kugira uruhare mu gutera ibiti

Urubyiruko rwo mw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party rwiyemeje gutera ibiti nk’uko Umuyobozi waryo Dr Frank Habineza yabigenje.

Abarwanashyaka biyemeje kugira uruhare mu gutera ibiti

Abarwanashyaka b’urubyiruko mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) baturutse mu turere 8 tw’Intara y’Amajyepfo, bitoyemo ababahagarariye banahugurwa ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Hasubika Samuel uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yavuze ko bo ubwabo hari intego bihaye

Yagize ati “Tuzakora ku buryo tuzajya aho tuvuka ku mirenge tukazajya dushishikariza abantu gutera ibiti natwe dufatanyije tukanashishikariza abantu kubungabunga ibyatewe turengera ibidukikije.”

Aline Tuyisenge uhagarariye iri shyaka mu karere ka Nyaruguru na we yagize ati “Ubu twarahuguwe bityo aho tugeze tugomba gutera ibiti mu rwego rwo kugira ngo  n’ibiza bigabanuke.”

Dr.Frank Habineza Chairman wa Democratic Green Party of Rwanda ku rwego rw’igihugu yatembereye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, areba ibiti yasize ateye ubwo yahigaga akurikije ibyo yakoze, na we ubwe akagira ibyo asaba urubyiruko.

Yagize ati “Urubyiruko rufite amahirwe yo kuba rwatera ibiti ku buryo uteye ibiti birenga 100 yaba atanze umusanzu ukomeye cyane.”

Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryakoze ubuvugizi butandukanye kandi bukagerwaho, iri shyaka kandi riherutse gutangaza ko Chairman waryo aziyamamariza kuyobora igihugu.

- Advertisement -
Chairman w’ishyaka ku rwego rw’igihugu yatembereye kaminuza y’u Rwanda yerekana ibiti yateye ubwo yahigaga

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye