U Rwanda na BAL bongereye amasezerano y’ubufatanye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

U Rwanda n’Irushanwa rya Basketball Africa League bemeranyije kongera amasezerano yo kwakira iri rushanwa mu yindi myaka itatu iri imbere.

Biciye mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, u Rwanda rwongereye amasezerano y’ubufatanye na BAL

Ni umuhango wabaye kuri uyu munsi, wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, umuyobozi Basketball Africa League, BAL, Amadou Galou Fall n’abandi batandukanye.

BAL n’u Rwanda bongereye amasezerano y’imyaka itatu yemerera u Rwanda gukomeza kwakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa ndetse n’iya kamarampaka.

Bisobanuye ko mu 2024, 2026 na 2028 iyi mikino izaba ikinirwa mu Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yari ari muri uyu muhango
Umuyobozi Ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego yari ahari
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yashyize umukono kuri aya masezerano
Ubwo Umuyobozi wa RDB, yashyiraga umukono kuri aya masezerano
Ubwo Perezida wa BAL, Amadou Galou Fall yashyiraga umukono ku masezerano

UMUSEKE.RW