Rwamucyo yagarutse ku buryo yimwe “uburenganzira bwo gucukura kariyeri”

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Guverineri Habitegeko arashyirwa mu majwi n'umuturage avuga ko amwimisha uburenganzira bwo gucukura kariyeri (Archives)

Rwamucyo Juvenal ufite ikigo cya Quarrying Company Ltd wifuzaga guhabwa uburenganzira bwo gucukura kariyeri nto,  yavuze ko atazi uburyo uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, bashaka kumwimisha uburenganzira yahawe bwo gucukura kariyeri.

Guverineri Habitegeko arashyirwa mu majwi n’umuturage avuga ko amwimisha uburenganzira bwo gucukura kariyeri

Izo kariyeri zinurwamo umucanga ziri muri site ya KOKO I, na KOKO II, mu Murenge wa Musasa na Gihango, mu Karere ka Rutsiro.

Rwamucyo Juvenal ufite ikigo cya Quarrying Company Ltd ashinja Murekatete Triphose wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro  na Habitegeko Francois uyobora Intara y’Iburengerazuba kumwimisha uruhushya kandi yari yujuje ibisabwa.

Rwamucyo mu kiganiro yahaye UMUSEKE, yavuze ko yasabye uburenganzira bwo gucukura kariyeri ariko mu nshuro eshatu zose yagejeje icyifuzo cye ku nama Njyanama y’akarere ka Rutsiro asaba uburenganzira, yabwimwe ku mpamvu yita ko zidasobanutse.

Uyu mugabo avuga ko yabanje gusabwa ibyangombwa birimo icy’ubushobozi mu by’imari gitangwa n’ikigo cy’imari cyangwa raporo z’imari z’imyaka ibiri zigenzuwe ariko byose ngo yabitangiye ku gihe.

Icyakora ngo ntiyiyumvisha uburyo uwahoze ari Meya w’Akarere na Guverineri Habitegeko bangaga ubusabe bwe  kandi yujuje ibisabwa.

Yagize atiKwimwa kariyeri hajemo akarengane nakorerwaga n’abo bayobozi atari Njyanama yose. Njyanama bari bantegetse no kuyiregera, ndayiregera. Ikigo cya RMB (Rwanda Mining Board) ni cyo cyambwiye ngo nzajurire Njyanama, Njyanama ahubwo irandenganura, bikangwa na Meya na Guverineri nta bandi.”

Akomeza ati “Ushyiramo imbaraga zo kugira ngo ntabibona ni Guverineri, kuko Njyanama yemezaga ko nkwiye kubihabwa inshuro eshatu zose zitandukanye, noneho imyanzuro bayigeza kwa Guverineri, imyanzuro bakayanga kugeza nuyu munsi aracyanabyanga, nubu nagiye mu Rukiko.”

Rwamucyo avuga ko ku wa 27 Kamena 2023, yaregeye Urukiko rwisumbuye rwa Karongi, na rwo rwanzura ko afite uburenganzira bwo gucukura kariyeri.

- Advertisement -

Yagize ati “Urukiko nararuregeye, maze kururegera ndatsinda. Rwemeza ko ikirego cyanjye gifite ishingiro kuri byose, rwemeza ko company yanjye ari yo ifite uburenganzira bwo gukorera aho nari nasabye hose muri KOKO I na KOKO II, ko mpawe icyemezo ndakuka.

N’umuhesha w’Inkiko yaje no kuhampesha arabikora ku buryo bwemewe n’amategeko nyuma ntangira no gukora, mbona Akarere karaje, bantegeka n’umucanga kuwuvanamo, nywusubiza aho nawukuye.”

Nyiri Quarrying Company Ltd avuga ko yasabwe gutanga amafaranga ajya mu kigega cya FONERWA arayatanga bityo ko yifuza kurenganurwa kuko ibyo yasabwe byose yabyubahirije.

Ati “Ni uko narenganurwa, icyo bampoye cyane ngo nta EBM mfite, kandi narayisabye, ntanga n’amafaranga 900.000frw byo gusana ibidukikije. Amafaranga ajya mu kigega cya FONERWA.

Itegeko rivuga ko ari ukujya gucukura ari uko uyatanze. Ibyo barabyirengagije ntibabikoze. Ubu barampagaritse, nahise mpagarara.”

Mu ibaruwa UMUSEKE wabonye yo ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yandikiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, amusaba kugaragaza imiterere y’ikibazo.

Minisitiri Musabyimana yagize ati “Maze kubona imyanzuro itandukanye y’inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yo ku wa 04 Gashyantare 2023,  02 Ukuboza, 2022, 31 Werurwe, 2023, n’ibaruwa no 0157/16.02 yo ku wa 6 /02/2023 yagejeje ku karere ka Rutsiro, raporo y’itsinda ry’abatekinisiye ryashyizweho na RMB  nk’urwego rufite ubucukuzi mu nshingano bigaragaza ko Quarring Company Ltd yujuje ibisabwa, bityo ikwiye guhabwa uruhushya  rwa kariyeri yasabye ariko mu gihe wagiye ugira icyo uvuga ku myanzuro y’inama njyanama y’akarere, ukagaragaza ko idakwiye kuruhabwa, nkwandikiye ngusaba kugaragaza imiterere y’iki kibazo n’uburyo cyakemuka, bigakorwa bitarenze tariki ya 30 Gicurasi, 2023.”

Inshuro zose UMUSEKE wagerageje kuvugisha Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois ngo tumenye ukuri ntiyashimye kuvugisha umunyamakuru.

Amabanga yamenetse! Njyanama y’Akarere ka Rutsiro ntiyajyaga imbizi na Guverineri Habitegeko

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW