RGL igiye guha Rayon Sports asaga miliyoni 60 Frw

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikompanyi icunga umutekano w’abantu n’ibintu ya RGL, igiye kugirana amasezerano y’imikoranire na Rayon Sports ashobora kuzaba afite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

RGL Security Ltd igiye gukorana na Rayon Sports

Nyuma yo gusoza neza umwaka w’imikino 2022/2023 yegukanye igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports yatangiye gutegura neza umwaka utaha izanakinamo amarushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwa yo.

Ni muri urwo rwego, iyi kipe yatangiye gushaka abafatanyabikorwa batandukanye bazayifasha kugura abakinnyi beza bazayigeza ku ntego za yo mu marushanwa mpuzamahanga ndetse n’ay’imbere mu Gihugu.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Rayon Sports kuri uyu wa Kane isinyana amasezerano na RGL Security Ltd icunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Ni amasezerano avuga ko iyi Kompanyi izaha iyi kipe asaga miliyoni 60 Frw ku mwaka, maze na yo igashyira ikirango cya yo ku myenda y’ikipe ku gice impande zombi zizumvikanaho.

Perezida wa Rayon Sports akaba n’umuyobozi wa RGL Security Ltd, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko yifuza kubaka Rayon iha ibyishimo abakunzi ba yo bose kandi bibonamo.

Ibi biraza byiyongera ku mafaranga atangwa na SKOL Ltd angana na miliyari 1 Frw mu myaka itatu. Haravugwa kandi gusinyana amasezerano na Visit Rwanda. Hari kandi Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe, Choplife, yashinzwe n’Umuhanzi Mr Eazi baherutse gusinyanye amasezerano y’imikoranire.

RGL Security Ltd ni ikigo mpuzamahanga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kimaze imyaka irenga 30 gishinzwe ariko kimaze imyaka 13 gikorera mu Rwanda kuko kihakorera kuva mu 2010. Gitanga Serivisi zirimo gucunga umutekano hifashishijwe Camera, abarinzi, ibyuma bitabaza, n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick ni we washyize wahagarariye ikipe muri uyu muhango
Umuyobozi wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle ninawe uyobora RGL
Rayon Sports iherutse kugirana amasezerano y’imikoranire na Choplife
RGL imaze imyaka irenga 30 ishinzwe ariko imaze 13 ikorera mu Rwanda

UMUSEKE.RW