Perezida wa Hongrie yishimiye ko u Rwanda ruzafungura amabasade mu gihugu cye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perzida Perezida wa Hongrie Katalin Novák yashimiye ko ibihugu byombi bigiye kurushaho guteza imbere umubano

Perezida wa Hongrie Katalin Novák yishimiye ko ibihugu byombi bigiye kurushaho guteza imbere umubano, n’icyemezo cyo gufungura ambasade  y’uRwanda muri Hongrie.

Perzida Perezida wa Hongrie Katalin Novák yashimiye ko ibihugu byombi bigiye kurushaho guteza imbere umubano

Perezida Novák kuri iki Cyumweru yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bigaruka ku ngingo zitandukanye zigamije kurushaho   kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Novák avuga  ko yishimiye  kuba ari we Perezida wa mbere wa Hongrie usuye igihugu cyo muri Afurika ndetse yagize amahirwe yo gusura abaturage .

Kuri twitter yatangaje ko yashimishijwe n’icyemezo cyemerera uRwanda gufungura ambasade mu gihugu cye.

Yagize ati “Nashimye umusaruro mwiza wavuye mu biganiro , perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kuzafungura ambasade muri Hongrie.Ni indi ntambwe itewe mu mubano w’ibihugu byombi.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru Novák yatangaje yagize amahirwe yo gusura abaturage  b’uRwanda areba uko uRwanda rutera imbere.

Yagize ati “Nagize amahirwe adasanzwe yo guhura n’abaturage b’uRwanda, ndeba uburyo igihugu kiri guterambere.Ndabashimira ubuyobozi bwanyu bwiza, n’abo mukorana ,  umuhate wanyu(Perezida Kagame). Naje kureba uko Hongrie yagira uruhare mu iterambere ry’uRwanda. “

Nyuma y’ibiganiro,hasinywe amasezerano atatu hagati y’u Rwanda na Hongrie arimo ay’amahugurwa ku bijyanye n’imikoreshereze y’ingufu za nucléaire zitangiza n’ayo kuvugurura no kwagura urugomero rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

Usibye kuba yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, yanahuye na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Karidinali Kambanda  ndetse anamugenera   impano ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo.

- Advertisement -

Arkiyepiskopi wa Kigali na  Perezida  wa Hongrie,  baganiriye ku bijyanye  n’ubufatanye muguteza imbere amahoro n’ indangagaciro za gikirisitu mu muryango.

Umukuru w’Igihugu cya Hongrie yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,yerekwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cardinal Kambanda yamugeneye impano y’ishusho ya Bikiramariya Nyina wa Jambo
Yanahuye na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,Karidinali Kambanda
Yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihasyinguye ndetse yerekwa amateka yaranze Jenoside

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW