Kuri uyu wa Mbere hirya no hino mu gihugu abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta .Mu banyeshuri 202,967 bakoze, 561 ni abafite ubumuga.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje abafite ubumuga 561 bakoze ikizami Gisoza amashuri abanza barimo 304 b’abahungu na 257 b’abakobwa.
NESA ivuga ko ibigo byo mu mashuri abanza byatanze urutonde rw’abanyeshuri bakora ikizami bingana na 3644 naho aho bazakoreye ho(examen centres) ari 1099. Ikizami kizasozwa kuwa gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023.
Mu mashuri abanza hari ahantu hatandukanye bakoreye ikizami . Kuri GS NSINDA hakoreye ibigo bitatu birimo GS KABARE , GS NSINDA na Kigali Christian School Rwamagana bose abakoze ni 284 .
Ni mu gihe kuri GS Kamabuye hakoreye ibigo bitatu birimo GS KAMABUYE , GS MBYO SCHOOL , LITTLE ANGELS SCHOOL bose abakoze ni 220.
Mu bigo byo mu mashuri abanza yo mu majyi wa Kigali byakoreye kuri GS Camp Kigali naho hakoreye ibigo bya EP BIRYOGO , GS CAMP KIGALI , Solid Foundation School , St Nicolas Primary School, Ecole Ste Angeline les Pigeons .Bose abakoze ni 445 .
Muri Rusange abazakora ikizami mu mashuri abanza ni 202,967 , abo mu kiciro cy’amashuri yisumbuye ni (Ordinaly Level) kizatangira tariki 25 Nyakanga kizasozwe ku ya 01/08/2023, ni 131,535, mu mwaka wa gatandatu yisumbuye na cyo kizatangira ku tariki 25 Nyakanga kizasozwe ku ya 04/08/2023 bo ni 48,674 .
Abazakora ibizamini mu mashuri nderaburezi (TTC) ni 3,994 naho abazakora ibizamini mu masomo yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ni 28,196.
Abanyeshuri bose bazakora ibizamini bya Leta, kuva ku mashuri abanza kugeza ku basoza amashuri yisumbuye, bose hamwe ni 415,366.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW