UPDATE: Umuvugizi w’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Oria Vande Weghe yavuguruje ibyatangajwe n’abayobozi ba Congo Kinshasa bari bemeje ko Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF azajya muri icyo gihugu kwitabira imikino yateguwe n’umuryango ayoboye.
Weghe yagize ati “Oya, ntabwo azahagera”, azahagararirwa i Kinshasa n’Umuyobozi wa OIF muri kiriya gihugu witwa Caroline St-Hilaire.
Weghe avuga ko Leta ya Congo Kinshasa yari yavuze ko izoherereza Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie (Louise Mushikiwabo) ubutumire bwanditse, ariko ku rundi ruhande abayobozi baho bakavuga ko azaza yisanga nk’uza iwe, ubutumire butari ngombwa.
Yavuze ko ibi byateye Louise Mushikiwabo kudaha agaciro urugendo rwo kujya i Kinshasa, bitewe n’izo mvugo ebyiri.
Umuvugizi wa OIF avuga ko icy’ingenzi ari uko iyo mikino igomba kuba, igahuza urubyiruko ruturutse mu muryango.
INKURU YABANJE: Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo aterejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gutangiza imikino ihuza ibihugu bigize uwo muryango, Jeux de la Francophonie.
Louise Mushikiwabo azajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangiza imikino ya Francophonie izaba kuva tariki ya 28 Nyakanga kugera kuri 6 Kanama 2023.
RFI yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo,Patrick Muyaya,kuwa 24 Nyakanga 2023 yavuze ko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Congo byari byatangaje ko umunyarwanda akaba n’umunyamabanga Mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo atifuzwa muri iyi mikino kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
- Advertisement -
RFI isubiramo amagambo ya Patrick Muyaya ahinyuza ko ibyatangajwe atari ukuri .
Ati“Madamu Louise Mushikiwabo azaba ari I Kinshasa ,kubera imikino ya Francophonie ari igikorwa cya OIF.”
Yongeraho ko gutegura iyi mikino byakozwe na OIF haba ibijyanye n’ibikorwaremezo, kugena amacumbi n’ibindi byose bisabwa mu gufungura iyi mikino kandi umunyamabanga Mukuru wa OIF ari we ufata ijambo mu kuyitangiza.
Patrick Muyaya yabajijwe niba hari abakinnyi bo mu Rwanda bazitabira iyo mikino avuga ko ibyo atari byo bahanze amaso icyo bitayeho ari ukwakira umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Kuri we asanga iyi mikino igamije ubufatanye no kwizerana kw’abagize uyu muryango wa OIF.
URwanda na Congo bimaze igihe umwuka utifashe neza.RDCongo ishinja uRwanda gushyigikira umutwe wa M23,ibintu impande zombi zitahwemye kwamaganira kure.
Imikino ihuza ibihugu bya OIF izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izitabirwa n’ibihugu 36 muri 39 byagomba kwitabira. Ni mu gihe abakinnyi bo barenga 2000 ari bo bazayitabira.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW