Ruhango: Umusaza yasanzwe mu cyumba yapfuye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ruhango Umugabo w'Imyaka 67 yasanzwe mu cyumba yapfuye

Ntaganda Aroni w’Imyaka 67 y’amavuko umurambo we wasanzwe mu cyumba cy’inzu yabagamo.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango

Ntaganda Aron yari atuye mu Mudugudu wa Munini Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango. abaturage, mushiki we n’umukobwa we bamusanze mu buriri yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda, Mukamazimpaka Marie Grâce avuga ko uyu mugabo yibanaga kuko umugore we bashakanye yarwaye ajya kwivuriza iNyanza agumayo.

Mukamazimpaka avuga ko abaturanyi be bategereje ko abyuka baraheba, bajya gukomanga urugi basanga  zose zifunze.

Gitifu yongeyeho ko abo baturage bamaze kubona ko inzugi zifunze bazengurutse inzu  basanga idirishya ry’inzu rikinguye barungurutse barahamagara ntiyitaba basanga yashizemo umwuka.

Ati “Usibye kuba kuba nta mugore babanaga, Nyakwigendera nta mukozi wamufashaga akazi yari afite yabaga mu nzu wenyine.”

Gusa Mukamazimpaka avuga ko mu minsi ishize aribwo abuzukuru be baje kumusura, bahageze basanga ari kumwe n’undi mugore utari Nyirakuru bahita basubira iwabo.

Gitifu w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko bakimara kubwirwa iyo nkuru mbi y’urupfu rwa Ntaganda bihutiye kujyayo bari kumwe n’Inzego zitandukanye zirimo iz’Umutekano n’Ubugenzacyaha babanza guhumuriza abaturage cyane ko bakekaga ko yishwe n’abantu.

Ati “Ubu niho turi turimo kuganira n’abaturage tubahumuriza ikigaragara n’urupfu rusanzwe.”

- Advertisement -

Ntivuguruzwa yemeye ko uyu mugabo yibanaga kuko umugore we yagiye kwivuza.

Mu Mirenge itandukanye y’aka Karere ka Ruhango, hakunze kumvikana impfu za hato na hato, aho usanga umugabo yishe uwo bashakanye, cyangwa se umwana yishe umubyeyi, ubundi hakumvikana abiyahuye ndetse n’abatemanye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango