Dr Mukeshimana Gérardine yabaye Visi Perezida wa IFAD

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Dr Mukeshimana Gérardine yagizwe visi perezida wa IFAD

Dr Mukeshimana Gérardine yagizwe visi perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD.

Dr Mukeshimana Gérardine yagizwe visi perezida wa IFAD

Ni nyuma yo kuva muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,umwanya yamazeho imyaka umunani.

Perezida w’umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA) Agnes Matilda Kalibata  yashimye Dr Mukeshimana ku mwanya yahawe amwifuriza imirimo myiza.

Ati “Ntewe ishema no kubona Geraldine, nyuma yo kuva ku nshingano za Minisitiri ahise aba visi perezida. Ishyuka ! Waduteye ishema. Twiteguye gukorana nawe mu nshingano nshya. Ku giti cyanjye na AGRA turishimye.”

Dr Mukeshimana yakoze mu mirimo itandukanye ijyanye n’ubuhinzi.  Yabaye umwarimu muri kaminuza y’uRwanda mu bijyanye n’ubuhinzi.

Mu 2014 nibwo yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Anastase Murekezi wabaye Minisitiri w’intebe.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga(doctorat) yakuye muri Kaminuza ya Michigan  yo muri Amerika mu bijyanye na Biotechnology.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW