Abahinzi b’imbuto n’imboga  bahawe  inkunga ya Miliyoni 150  z’ama Euro  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kanama 2023,Ikigo  GoodWell Investments cyahaye  ikigo kigura imbuto n’imboga kikabijyana mu mahanga ,Souk Farms Ltd,  inkunga ya miliyoni 150  z’ama Euro, hafi miliyari 200frw.

Souk Farms Ltd, yahawe inkunga ya miliyoni 150 z’ama Euro, hafi miliyari 200frw.

Goodwell yatanze inkunga binyuze muri gahunda ya uMunthu II igamije guteza imbere abakora ubucuruzi muri Afurika mu bijyanye n’uburezi, ibiribwa , urwego rw’ingendo (Transport) , Ingufu (energy) ndetse n’abakora ubucuruzi bukorewe kuri kuri telephone (mobile payment and savings products.)

SOUK Farms yahawe iyi nkunga kugira ngo ibashe kwagura ibikorwa ari nako  abakora umwuga w’ubuhinzi bibagirira  inyungu  ndetse  ibikorwa birushaho kwegera abahinzi bo hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru   ari nawe washinze SOUK Farms, Seun Rasheed avuga ko  iyi nkunga itabazagirira akamaro  gusa ko ahubwo  izakagirira n’abandi banyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu na Goodwell ntibizagirira akamaro kuri twe gusa ahubwo n’abandi bahinzi  ndetse n’abandi baturage muri rusange dukorana, dukomeza kuzana  ibisubizo  bibyara  inyungu no gutanga akazi , ari nako  twigisha urubyiruko rw’abagore n’abakobwa.”

Umuyobozi ushinzwe imari muri Goodwell Investments, Judith Ngonyo, avuga ko “Bishimiye kubona SOUK Farms ifite intumbero nziza yo guteza imbere umusaruro w’ ubuhinzi.”

Yongeraho ko “Dutewe ishema no gutera inkunga iki kigo no zindi gahunda uko ubucuruzi bwabo buzagenda burushaho gutera imbere “.Hamwe na Investiment , dushimishijwe no kuza mu Rwanda , no kugeza ibikorwa bya Goodwel mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

SOUK Farms yagize uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu no kongerera ubushobozi abari mu buhinzi buciriritse.Ikorana n’abahinzi 1200 bava mu bice bitandukanye by’igihugu. 

SOUK Farms  kuva yashingwa mu mwaka wa 2019, imaze kuziba icyuho kinini mu bijyanye n’ubuhinzi   ikorana n’abahinzi  mu kohereza mu mahanga umusaruro mwiza w’imbuto  n’inmboga biva ku isoko ry’uRwanda

- Advertisement -

Kugeza ubu abari muri iki kigo  71% ni abagore ,bijyana na gahunda ya leta yo kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore

Ni mu gihe Goodwell Investments ari  sosiyete  igamije kuzamura abari mu nzego zitanga ibicuruzwa na serivisi by’ibanze ku baturage b’amikoro macye bo  muri Afurika no mu Buhinde.  Imaze imyaka 15 ikorera mu bihugu bya Kenya, Nigeria, South Africa  no mu buhinde.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW