Umutoza wa AS Kigali y’Abagore yambitse impeta umukunzi we

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubanza kujya mu munyenga w’urukundo, umutoza wungirije muri AS Kigali Women Football Club, Mubumbyi Adolphe yambitse umukunzi we, Uwase Claudine amusaba kuzamubera umugo w’isezerano.

Mubumbyi Adolphe na Uwasa Claudine bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

Ni umuhango wabereye kuri TR 5 Resort Hotel iherere ku Ruyenzi, ku wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, witabirwa n’inshuti za hafi z’aba bombi. Bamwe mu bagaragaye muri uyu muhango, harimo umutoza wa Gasogi United, Kirasa Alain, Kayitesi Egidie watoje AS Kigali WFC na kapiteni w’iyi kipe, Nibagwire Libellée.

Umutoza Mubumbyi, yambitse impeta Uwase bamaranye imyaka ibiri n’igice bakundana, maze ubwo yamusabaga kuzamubera umugore undi yahise atega urutoki avuga “Yego” atajinjinganyije.

Ubukwe bw’aba bombi, buteganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Uyu mutoza ufite Licence C CAF uri kwitegura kuzakorera B CAF vuba aha, yatoje ikipe ya Pepinière FC mbere y’uko yerekeza muri AS Kigali WFC. Asanzwe anafasha abakiri bato bitoreza ku kibuga giherereye ku Ruyenzi.

Byari ibyishimo kuri aba bombi
Uwase yateze urutoki yemerera Mubumbyi kuzamubera umugore
Barebanaga akana ko mu jisho

Kirasa Alain [ibumoso] na Kayitesi Egidie [iburyo] bari bahari
Kapiteni wa AS Kigali WFC [ubanza iburyo], yari yitabiriye uyu muhango
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW