Rayon Sports na Gorilla FC zaguye miswi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gorilla FC na Rayon Sports rwabuze gica zigabana amanota.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa cyenda z’amanywa. Witabiriwe ku rugero ruringaniye, ariko nk’ibisanzwe, abakunzi ba Rayon Sports ni bo bari benshi.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yaranzwe no guhagarara neza kwa Gorilla FC, byatumye Ojera na Youssef Rharb batisanzura nk’uko basanzwe bakina.

Gusa, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yanyuzagamo igasatira ariko ba myugariro ba Gorilla FC bari bahagaze neza.

Ikindi cyaranze igice cya Mbere, ni imikinire ya Serumogo Ally na Youssef Rharb batagize umukino mwiza uyu munsi.

Amakipe yombi yasoje igice cya Mbere anganya 0-0. Igice cya Kabiri kigitangira, Yemen Zelfani utoza Rayon Sports, yahise akora impinduka akuramo Serumogo na Youssef Rharb, basimburwa na Mucyo Didier Junior na Iraguha Hadji.

Izi mpinduka nta kinini zafashije iyi kipe kuko yakomeje kugorwa hagati mu kibuga, biciye kuri Simeon na Uwimana Emmanuel.

Uko iminota yicuma, ni ko byaganishaga ku kugabana amanota yo kuri uyu munsi.

Umutiza wa Rayon, yongeye gukora impinduka ku munota wa 72 akuramo Charles Baale wahise asimburwa na Rudasingwa Prince.

- Advertisement -

Ibisubizo byakomeje kubura kuri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ndetse umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya 0-0.

Rayon yahise igira amanota ane, mu gihe Gorilla FC yo yagize abiri nyuma yo kunganya na Etincelles FC umukino wa Mbere wa shampiyona.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Gorilla FC XI: Matumele Arnold Monzombo, Nshimiyimana Emmanuel, Duru Mercy Ikena, Nsengiyumva Samuel, Sibomana Abouba, Uwimana Emmanuel, Johnson Adeaga Adeshora, Nshimiyimana Tharcisse, Iradukunda Simeon, Mohamed Bobo Camara, Iroko Baba Tunde Oluwafemi.

Rayon Sports XI: Hakizimana Adolphe, Rwatubyaye Abdoul, Serumogo Ally, Ganijuru Élie, Aruna Moussa Madjaliwa, Joackiam Ojera, Youssef Rharb, Mvuyekure Emmanuel, Luvumbu Nzinga Hértier, Charles Baale, Mitima Isaac.

Charles Baale yabuze igitego uyu munsi
Ojera yagowe n’umukino w’uyu munsi
Amakipe yombi yagabanye amanota y’uyu munsi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW