Gicumbi: Yashatse gucika Polisi ntibyamugwa amahoro

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Yafatanwe urumogi yari akuye muri Uganda

Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi wari wikoreye ibilo 20 by’urumogi yikanze Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zari ziri mu kazi ashatse kwiruka ntibyamukundira.

 

Uyu mugabo w’imyaka 20 yafatiwe mu mudugudu wa Mugote, akagari ka Gishali, mu murenge wa Rubaya, mu ijoro ryo  ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko uyu mugabo yafashwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro ubwo yari ahuye n’inzego z’umutekano zari ziri ku kazi.

 

Yagize ati “Inzego z’umutekano ubwo zari mu kazi, mu gicuku ahagana ku isaha ya saa tatu, zabonye umuntu wari wikoreye umufuka aturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, amaze kubona ko bamutahuye, awutura hasi ariruka. Nyuma yo kubona ko harimo urumogi, bahise bamukurikira ako kanya atabwa muri yombi.”

 

Hamwe n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

- Advertisement -

 

SP Mwiseneza yibukije abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka bitewe n’ingaruka bibagiraho.

 

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi haba k’ubicuruza, ubikoresha ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa biganjemo urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu bikabaviramo no gufungwa iterambere ryabo rikahadindirira. “

 

Yasabye buri wese guhagurukira kubirwanya yivuye inyuma, atanga amakuru y’aho abicyetse kugira ngo bifatwe bitarakwirakwizwa.

 

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

 

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Yafatanywe urumogi yari akuye muri Uganda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW