Amb. Gatete yagizwe umuyobozi wa Komisiyo ya UN ishinzwe ubukungu bwa Africa

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ambasaderi Gatete Claver asanzwe ahagarariye u Rwanda muri UN

Kuri uyu wa Gatanu Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagize Ambasaderi Gatete Claver Umunyabanga wa Komisiyo ya UN ishinzwe ubukungu muri Africa (The UN Economic Commission for Africa (ECA).

Komisiyo ya UN ishinzwe ubukungu muri Africa ifite icyicaro gikuru i Addis Ababa muri Ethiopia, ikagira ibiro i Dakar muri Senagl, i Kigali mu Rwanda, i Lusaka muri Zambia, i Niamey muri Niger, i Rabat muri Maroc/Morocco n’iya Yaounde muri Cameroon.

Iyoborwa by’agateganyo na Antonio M.A. Pedro ukomoka muri Mozambique, akaba yaragiye kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2021.

Umunyabanga mukuru wa UN, yashimiye Madamu Vera Songwe ukomoka muri Cameroon, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ya UN ishinzwe ubukungu muri Africa, na Antonio M. A. Pedro wamusimbuye by’agateganyo.

Yavuze ko Antonio M. A. Pedro akomeza izo nshingano kugeza igihe Ambasaderi Gatete azatangira akazi ke.

Ambasaderi Gatate asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Yabaye Minisitiri w’Imari n’igenamigambi imyaka itanu kugeza muri 2018, nyuma yahoo aba minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda kugeza muri 2022.

Mbere yahoo yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -