Nyuma y’iminsi havugwa uruhuri rw’ibibazo mu kipe ya Kiyovu Sports, ubuyobozi bwa yo buravuga ko nta byacitse ihari.
Mu minsi ishize, havuzwemo ibibazo by’amikoro byanatumye itandukana n’uwari umutoza wa yo, Petros Koukouras nk’uko ubwe yabyitangarije abicishije ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi kipe yo ku Mumena, yongeye kumvikanamo ibibazo mbere gato y’uko yakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona.
Mu byakomeje kugarukwaho, harimo ibirarane by’imishahara y’amezi atatu bivugwa ko ikipe yari ibereyemo abakinnyi.
Hanavuzwemo kandi abakinnyi nka Mugunga Yves na Niyonzima Olivier Seifu, bifuje gusesa amasezerano kuko byavuzwe ko hari ibikubiye mu masezerano ya bo bitubahirijwe.
Mu gushyira umucyo kuri ibi byose, Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général, yahakanye ibyavuzwe mu kipe abereye umuyobozi.
Ati “Ntabwo ari ukuri. Niba wakurikiranye umukino (wa APR) wabonye uburyo abakinnyi bari gukina. Bitanze. Bari gukina bafatanyije. Bashyize hamwe. Ibivugwa mu itangazamakuru ntabwo ari ukuri.”
Yakomeje agira ati “Ibivugwa ko tubarimo ibirarane by’imishahara y’amezi atatu si byo. Ni ukwezi kumwe kandi ntabwo birakabya ku buryo byaba byacitse.”
Uyu muyobozi abajijwe impamvu Mugunga na Seifu batinze gusanga bagenzi ba bo mu mwiherero, yasubije ko bombi bari basabye uruhushya ubuyobozi kandi impamvu batanze zari zizwi.
- Advertisement -
Aha ni ho Ndorimana yahereye avuga ko bitandukanye n’ibyavuzwe ko ari impamvu zo kuba bari batarahembwa.
Agaruka mu byavuzwe ko n’ubundi aba bakinnyi bombi basabye ikipe gusesa amasezerano kuko ikipe itubahirije ibiyakubiyemo, uyu muyobozi yabihakanye yivuye inyuma.
Ati “Ni njye Perezida wa Kiyovu kandi ayo mabaruwa ntayo nzi ntanayo nabonye. Uzabona ayo mabaruwa nanjye azayanyereke.”
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, Kiyovu Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1 bituma ijya ku mwanya wa Gatanu n’amanota 17.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW