Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko hashimwa intambwe imaze guterwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu gusa ivuga ko ibyaha bikorwa bimwe na bimwe birimo iby’icuruzwa ry’abantu bibubangamiye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ku ya 09 Ukuboza 2023, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 ishize hemejwe Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu.
Uyu muhango wabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Mu Murenge wa Mayange.
Uyu muhango witabiriwe n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera Mbonera Théophille, Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda [NCHR], Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, abaturage n’abandi.
Kuri iyi nshuro insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti ‘Agaciro, ubwisansure n’ubutabera kuri bose’.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Mbonera Théophille, yatangaje ko nubwo hashimwa ibyagezweho mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu hakiri ibyaha bimwe bibangamiye uburenganzira bwa muntu bityo hakenewe imbaraga mu kubirwanya.
Ati “Ntawavuga ngo twabigezeho ijana ku ijana byose, ibyaha bitandukanye birakorwa, bisaba imbaraga mu guhashya ibyaha biri mu bihungabanya uburenganzira bwa muntu . Hari byinshi bikorwa birimo ihohotera rishingiye kugitsina,iry’abana,icuruza ry’abantu, ubujura,ibyaha bikorerwa kuri za youtube bigateza ibibazo cyangwa bigateza kenshi guhungabanya uburenganzira bwa muntu.”
Akomeza ati “Ni urugamba tugomba guhora turwana kandi no kunoza inzego z’amategeko, tuzahora tubijyanisha n’amategeko, tubashe guharanira ko uburenganzira butere imbere kurushaho.
Mbonera Théophille asanga abaturage bakwiye guhora bahugurwa ku burenganzira bwa muntu kuko aho ubwa mugenzi we burangirira aria ho ubwe butangirira.
- Advertisement -
Ati “Mu rwego rwo kwimamakaza uburenganzira bwa muntu mu buryo buhamye harimo no guhora abaturage bahora bigishwa, bakerekwa uburenganzira bwabo. Inyigisho za buri gihe zihoraho, kugira ngo abantu bumve neza ko uburenganzira bw’umuntu aho burangirira ni n’aho n’ubw’undi butangirira.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda [NCHR], Umurungi Providence, yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe,avuga ko ari urugendo.
Ati “Uburenganzira bwa muntu ni urugendo. Twavuga ko uburenganzira bwa muntu buhagaze neza muri rusange, hashobora kuba harimo utubazo ku muntu giti cye .., ariko ntabwo wavuga ko uburenganzira bwa muntu budahari.
Uburenganzira bwa muntu burahari, amategeko aburengera arahari,imikoranire hagati y’inzego irahari,niyo mpamvu mvuga ko uburenganzira bwa muntu muri rusange burahari.”
Muri uyu muhango imiryango 1000 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.
UMUSEKE.RW