Barasaba ko itegeko ryo gukuramo inda ku bushake rivugururwa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uwimana Xaveline, Umuyobozi wa Réseau des Femmes

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.

Itegeko ryemera ko hari ubwo uwasamye ashobora gukuramo inda n’ubwo benshi bashingira kuri iri tegeko bagahamya ko gukuramo inda byemewe.

Ingingo ya 125 y’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zemewe.

Risobanura ko gukuramo inda bikorwa mu gihe umuntu utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo.

Ni mu gihe kandi kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho.

Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atariyo, yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru makumyabiri na bibiri (22).

Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa urwa polikilinike, cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

- Advertisement -

Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho.

Iyo abamuhagarariye bemewe n’amategeko batumvikanye hagati yabo cyangwa batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo kitabwaho.

Umuntu wifuza kubona serivisi yo gukurirwamo inda afite uburenganzira bwo kugana ikigo cy’ubuvuzi cyabiherewe uburenganzira yihitiyemo no guhabwa serivisi akeneye atabanje kubazwa urupapuro ruhamwohereza.

Umuganga n’ikigo cy’ubuvuzi bakiriye umuntu usaba gukurirwamo inda bagomba kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kugirirwa ibanga.

Inzitizi ku batarageza imyaka y’ubukure

Umunyamategeko, Mukantabana Rose avuga ko imibare y’abana baterwa inda z’imburagihe ikomeje gutumbagira kubera zimwe mu ngingo zibangamira uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake.

Avuga ko kuba itegeko rigena ibigo by’ubuvuzi n’urwego rw’abaganga bemerewe gutanga izo serivisi biza ku isonga mu gutsikamira uburenganzira bw’abana basambanyijwe bagaterwa inda.

Kuba bikorerwa mu bitaro cyangwa muri za Polikilinike ngo ni imwe mu mbogamizi yashyizweho n’iteka rya Minisitiri kuko ari bike mu gihugu ndetse ibyinshi bikaba ari iby’Abihayimana bafata gukuramo inda ku bushake nk’icyaha Imana yanga urunuka.

Yagize ati ” Tukavuga ngo byakabaye byiza ibigo nderabuzima bihawe ubushobozi, bihawe abakozi bahagije, bafite ubumenyi ndetse bikagera no kuri za poste de sante.”

Yongeraho ko kuba umwana utwite agomba guherekezwa n’umubyeyi we cyangwa undi umufiteho ububasha bwa kibyeyi ari ikibazo cy’ingutu kuko akenshi hari abana badatinyuka kuganira n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere.

Ati ” N’ababyeyi bamwe ntabwo babyumva ukuntu umwana we yaza akamubwira ngo mperekeza njye gukuramo inda.”

Agaragaza kandi ko kuba abana batarageza ku myaka y’ubukure badahabwa ibikoresho nk’udukingirizo tubafasha kwirinda gutwara inda nabyo bikwiriye kuvugururwa.

Ati ” Amategeko akaba yadufasha ni iyihe myaka no ku buzima bw’imyororokere umuntu yajya gufata izo serivisi atabanje guherekezwa n’umubyeyi cyangwa umufiteho ububasha bwa kibyeyi.”

Mukantabana avuga ko Leta y’u Rwanda yubaha abaturage ikanakemura ibibazo byabo, bakaba bizeye ko izakuraho ibibazo bitakemukiye mu itegeko kuko hari inzitizi zagumyemo.

Ati “Twizera y’uko izo nzitizi zikirimo inzego zose zibifite mu nshingano zizazumva kuko n’ubundi ibibazo by’abaturage basanzwe babyumva kandi bakabikemura.”

Umunyamategeko, Rose Mukantabana asaba ko iri tegeko rivugururwa

Ubuvugizi bw’imiryango itari iya Leta

Uwimana Xaverine, Umuyobozi w’umuryango wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural avuga ko bari gukora ubuvugizi ku mategeko areba ubuzima bw’imyororokere aho bifuza ko zimwe mu ngingo zikwiye guhinduka.

Nawe avuga ko hari amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima akumira umwana utarageza imyaka y’ubukure guhabwa serivisi zirimo kuboneza urubyaro, guherekezwa n’umubyeyi mu gihe ashaka ibirimo udukingirizo n’ibindi.

Avuga ko abana basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe kwemererwa kuyikuramo hakirimo imbogamizi nyinshi.

Ashimangira ko itegeko rireba ubuzima bw’imyororokere rikwiriye kuvugururwa rigahuzwa n’andi mategeko agenga abana nk’aho ku myaka 13 umwana yemerewe kwimenyereza umurimo cyangwa ku myaka 14 akaba yafungwa mu gihe ahamijwe icyaha.

Ati ” Ese kuki umwana w’imyaka 14 icyo yashaka gukora ku buzima bwe cyane cyane ubuzima bw’imyororokere kuki yagomba guherekezwa? kuki yagomba kubisaba ababyeyi?”

Uwimana avuga ko batumiye inzego zikora kuri ariya mategeko kugira ngo basase inzobe ndetse barateganya kugera mu nzego zose bireba.

Ati “Tuzabonana n’Inteko Ishinga Amategeko, tuzabonana n’ikigo gishinzwe kuvugurura amategeko, ubuvugizi burakomeje ariko n’indi miryango itari iya Leta turafatanyije.”

Réseau des Femmes ivuga ko bagiranye ibiganiro n’abahagarariye Minisante na Minujuste bakabyumva bakaba bakomeje gukora ubukangurambaga bwo gusobanura ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Itegeko ryo kwemererwa gukuramo inda ryateje impaka zishingiye ku muco nyarwanda n’amateka y’igihugu. Hari abavugaga ko rihabanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihe abanyamadini bo bavugaga ko rihabanye n’imyizerere nyobokamana.

Byitezwe ko mu gihe iri tegeko ryavugururwa rizarinda ubuzima bwabemerewe gukuramo inda ku bushake babikora rwihishwa bikaba byabaviramo kubura ubuzima cyangwa gufungwa.

Inzego zitandukanye zagaragaje imbogamiziziri muri iri tegeko

Uwimana Xaveline, Umuyobozi wa Réseau des Femmes

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW