Umushoramari w’Umunyarwanda yatisinze urubanza yaburanagamo n’umunyakenya, amushinja kumwiba miliyoni 400 z’amashilingi ($2.6 million) mu ikigo gikorera kuri murandasi yari yarigaruriye.
Urukiko Rukuru rwo muri Kenya, ishami ry’ubucuruzi, rwanzuye ko Umunyarwanda witwa Muhinyuza Désiré yariganyijwe ikigo cye ikorera kuri internet cyitwa SOL (Stay On Line), rutegeka Umunyakenya, Kirimi Koome kukimusubiza, akamuha n’inyungu.
Umucamanza Alfred Mabeya yategetse ko Kirimi Koome asubiza Muhinyuza imigabane yose ya SOL.
Ubusanzwe SOL ifite amashami mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Estonia na Canada aho itanga serivisi yo gucururizwaho binyuze ku rubuga rwa internet.
Ubwo Muhinyuza yashakaga gushinga ishami ry’iki kigo muri Kenya, yasabye Koome usanzwe ari umushoramari kubimufashamo, ariko mu kubikora acyiyandikishaho.
Muhinyuza ubwo yari amaze kumenya iki kibazo, muri Mata yatanze ikirego ku mwanditsi w’ibigo by’ishoramari muri Kenya, asaba gusubizwa ikigo cye, yemezaga ko yibwe na Koome. Uyu Munyakenya we yakomeje gushimangira ko ari icye.
Umucamanza Alfred Mabeya yamenyesheje impande ziburana ko nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe kuri iyi dosiye, urukiko rwasanze iki kigo ari icya Muhinyuza, aho kuba icya Koome.
Mabeya yagize ati “Nasanze kandi ndahamya ko Bwana Muhinyuza ari we nyiri SOL wemewe.”
Yahanise ategeka Koome kwishyura uyu Munyarwanda amafaranga angana n’ibihumbi 100 by’Amadolari iki kigo cyinjije mu gihe cyari ku mazina ye.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW