Imibare y’Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu mwaka umwe, icyayi, ikawa n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjije miliyoni $857, ni ukuvuga agera kuri tiliyari 1 Frw.
Imibare ya NAEB yo muri 2022/2023 , igaragaza ko u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ingana na toni zirenga gato ibihumbi 20, zinjije miliyoni $116.
Ibi byerekana ubwiyongere bwa 53 % by’ayinjijwe na kawa ugereranyije na miliyoni $75.5 zinjije muri toni zirenga 15.000 zagurishijwe ku masoko mpuzamahanga mu mwaka wari wabanje.
Ku rundi ruhande, ibikomoka ku mboga byoherejwe mu mahanga bingana na toni 51,689 ,zinjije arenga miriyoni $34,5.
Imbuto zohereje mu mahanga mu 2022/2023 zose hamwe zingana na toni 21,953 zinjije miliyoni $19.
NAEB ivuga ko hari izamuka ry’amafaranga akomoka ku kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga cyane cyane ibinyampeke n’ibinyamisogwe, birimo soya n’ibindi.
Ibi byongereye amafaranga kuva kuri miliyoni $226 muri 2021/22 bigera kuri miliyoni $314 mu 2022/2023.
Claude Bizimana, Umuyobozi Mukuru wa NAEB avuga ko hari icyizere ko muri 2023/2024 bazagera ku ntego ya miliyari y’Amadorali ya Amerika.
Bizimana avuga ko bashingiye ku musaruro wabonetse muri 2022/2023 basanga kugera kuri iyo ntego atari inzozi.
- Advertisement -
Yagize ati ” Turacyari mu mwanya mwiza wo kugera ku ntego ya miriyali 1$ azaturukaku musaruro w’ubuhinzi woherejwe hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka w’ingengo w’imari.”
Muri 2023/2024 hakozwe gahunda n’ibikorwa byinshi bigamije guteza imbere ubuhinzi birimo gukomeza gushakira amasoko umusaruro w’ubuhinzi, gusinya amasezerano mu by’ubucuruzi mpuzamahanga n’azingiye ku kwagura ubucuruzi.
DIANE UMURERWA / UMUSEKE.RW