U Burundi ku wa 11 Mutarama 2024, bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye nyuma yaho Perezida Ndayishimiye Evaliste, ashinje u Rwanda guha icumbi abahoze mu mutwe wa RED Tabara, urwanya leta y’u Burundi.
Ubwo hafungwaga umupaka, Abakoresha umupaka ku mpande zombi bangiwe kwambuka.
Mu buhamya bwa bamwe mu bakoresheje umupaka ariko bakangirwa kugaruka mu gihugu, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma yo gufunga umupaka.
Umwe wo mu Burundi yagize ati “Mu gitondo twaraje hanyuma badukorera na resepase (Laissez-Passe) turambuka, nta kibazo cyabaye, ariko tugaruka twumvise ngo imipaka yafunze ntabyo twari twiteze. Ntabwo tugomba kuba hanze y’igihugu bitewe n’igihugu cy’iwacu.”
Umwe mu banyarwanda wakoresheje umupaka agiye gushyingura yagize ati “ Twebwe ejo twarambutse, tugiye gushyingura umuntu mu kayanza, dufite ibyangombwa baraduterera(Laissez-Passe),ubwo twarahageze twumva ngo imipaka yafunze ubwo turategereje, twabuze nyine ahantu tunyura ngo twambuke ngo dusubire mu rugo. Twasize abana mu rugo.”
Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda,Alain Mukurarinda, yabwiye Radio/TV1 ko u Burundi ari bwo bwafunze umupaka bityo ko ikibazo kiri mu biganza byabo.
Ati “Uburyo bwashoboka bwonyine bufitwe na guverinoma y’u Burundi.Guverinoma y’u Burundi niba ibona ko yafunze umupaka, yaba ari amahano yo kwanga kwakira abenegihugu bayo.Ubwo kubaheza mu Rwanda se ni iwabo? Ikintu gikwiye ni uko Abarundi bari hakurya ni uko ubareka, bakicira mu gihugu cyabo. Igisubizo kuri icyo kibazo, ni Guverinoma y’u Burundi yonyine ifite ubushobozi bwo gukemura Abanyarwanda yirukanye ndetse no kwakira abanegihugu.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi,Albert Shingiro, ku munsi w’ejo yabwiye Inteko Ishingamategeko ko “Abarundi umupaka wafunzwe bakiri mu Rwanda, bashobora kuwokoresha nta kibazo bakambuka.Nta gihugu na kimwe cyabuza umuturage wacyo gusubira mu gihugu cye.”
- Advertisement -
Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW