Inzu y’umuturage wo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboyi yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Ahagana saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Kane, tariki ya 08 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Sovu ho mu Kagari ka Niboyi, nibwo iyi nzu yafashwe n’inkongi.
Iyi nkongi yibasiye iyi nzu itari ifite ubwishingizi yatwitse ibintu byose kuko ntacyo abaturage babashije gukuramo kuko byose byabaye umuyonga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko iyi nkongi bakeka ko yatewe n’insinga z’amashanyarazi.
Ati “Iyo nzu yibasiwe n’inkongi yari ifite ibyumba bine n’uruganiriro, ariko byose byangiritse n’ibintu byose byahiye ntacyo yabashije kurokora.”
Yakomeje avuga ko ku bw’amahirwe nta muntu iyo nkongi yahitanye cyangwa ngo akomereke.
Iyi nzu ikimara gufatwa n’inkongi Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira, kurwanya no kuzimya inkongi y’umuriro, ryahasesekaye rihosha umuriro wari wamaze gukwira mu bice bitandukanye byayo.
Abagizweho ingaruka n’inkongi ubuyobozi bwabashakiye aho bacumbikirwa.
Ni mu gihe Abaturarwanda basabwa gutunga kizimyamwoto no gufata ubwishingizi bw’ibikorwa ndetse n’inyubako.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW