Abaturage, inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano bamaze iminsi itatu ku biro by’Akagari ka Nyamure bashakisha ibendera ry’u Rwanda ryabuze.
Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze ku biro by’Akagari ka Nyamure mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, yahasanze abaturage benshi, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ inzego z’umutekano. Intandaro ya byose ni ibendera ry’ibwe.
Tuhagera, twavugishije umwe muri aba baturage atubwira uko yabwiwe intandaro yuko kwibwa kw’iri bendera.
Yagize ati”Twabyutse tubwirwa ko ibendera ry’u Rwanda ryibwe gusa ntiharamenyekana uwaryibye.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko iri bendera ryibwe kuwa gatatu w’iki Cyumweru kugeza kuri uyu wa gatanu ritaraboneka.
Inzego z’ubuyobozi zabimenye zihawe amakuru ku isaha ya saa tanu z’ijoro n’irondo ry’umwuga riba muri kariya gace .
Kuva icyo gihe abaturage bafatanyije n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano baracyakomeje gushakisha.
UMUSEKE kandi wamenye amakuru ko Umudugudu wa Kanyundo muri aka kagari ka Nyamure ari wo bashyira mu majwi.
Impamvu ukekwa ni uko ngo ari umukuru w’uriya Mudugudu ari n’ushinzwe umutekano waho , batumvikana hagati yabo.
- Advertisement -
Bityo bigakekwa ko byaba byarakozwe n’umwe muri bo agamije gushyirishamo undi.
Umunyamakuru kandi ari mu nzira yahuye n’imodoka ya Polisi yerekeza muri kariya kagari . Amakuru akavuga ko umwe mu bagize irondo ry’umwuga yaba yatawe muri yombi.
Twageragejeje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ariko ntibyadushobokeye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza