U Rwanda, naho isi igize, ibisubizo ku bibazo bitandukanye bigenda biboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga, harimo no gufasha abantu gukoresha igihe cyabo neza.
Ntabwo bikigusaba kuva aho uri ngo ubashe kwiga amategeko y’umuhanda. Ufite telefoni, cyangwa mudasobwa, ushaka kwiga amategeko y’umuhanda ku rubuga rwizewe, usura www.kwiga.online urubuga na Polisi y’Igihugu ishima.
Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Boniface RUTIKANGA avuga ko yasanze ari urubuga rujyanye n’iterambere ry’iki gihe ku bantu bashaka kwiga amategeko y’umuhanda bari mu ngo zabo.
Ati “Ubona bije byunganira ibyari bisanzwe ku muntu wese ushaka permis, kwiga amategeko y’umuhanda atavuye aho ari, akoresheje ikoranabuhanga mbona byamworohera.”
Ukeneye kwiyandikisha ngo utangire kwiga hamagara +250 783 390 821, wanabandikira kuri WhatsApp kuri iyo nomero, cyangwa wegere Agent ukwegereye mu gihugu hose.
Ikiganiro cy’Umuvugizi wa Polisi
Kuva uru rubuga rwubatswe na sosiyete, Kwiga Online Ltd rutangiye gutanga amasomo ajyanye n’amategeko agenga umuhanda, abarenga 303 bamaze kurwigiraho. Muri bo 297 batsindiye ibizamini bahabwa uruhushya rw’agateganyo “provisoire” bakoze ikizamin inshuro imwe gusa.
HAKIZIMANA Eric yabonye ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga, amaze kwiga anyuze kuri ruriya rubuga.
Yabwiye Umuseke ati: “Nyuma yo kwiga amategeko y’umuhanda ku rubuga www.kwiga.online nahise mbona provisoire, nize iminsi 9 gusa.”
- Advertisement -
Akomeza agira ati “Ubu ntwara ibinyabiziga kandi amategeko y’umuhanda yose ndayubahiriza nk’uko nayize. Ndashima cyane imikorere myiza y’uru rubuga.”
NIYONSENGA Reopold ni umwarimu wigisha gutwara imodoka, na we azi imikorere y’urubuga www.kwiga.online.
Agira ati “Iyo umunyeshuri aje kwiga gutwara imodoka adafite permis provisoire, mpita mubwira nti jya ku rubuga www.kwiga.online ubanze wige amategeko y’umuhanda urahita ubona provisoire. Kandi koko ahita ayibona mu gihe gito cyane.”
Amasomo atangirwa muri iri shuri ry’ikoranabuhanga agiye ari mu byiciro, aho kuri buri cyiciro umunyeshuri abanza gusoma note, agasobanurirwa n’umwarimu, akanakora umwitozo, akabona gukomeza ku cyindi cyiciro.
Bwana MUJYANAMA Gideo, Umuyobozi mukuru wa sosiyete Kwiga Online Ltd ifite urubuga www.kwiga.online avuga ko gukoresha uru rubuga birimo inyungu nyinshi kuko bituma umuntu yiga adatanze amafaranga menshi, kandi atavuye aho ari.
Nanone kubera ko uru rubuga rukoresha ikoranabuhanga rigezweho, bituma gutsinda ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga byoroha.
Abize kuri uru rubuga baba bahugukiwe amategeko yo mu muhanda, ku buryo bibarinda kugwa mu makosa ashobora no gutuma bagwa mu bihano by’amande.
UMUSEKE.RW