Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ntaho ihuriye n’ibitero bya Grenade biheruka kuba mu Burundi, rusaba ko iki gihugu kitakomeza gutwerera ibibazo byacyo u Rwanda.
Kuwa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024, mu Mujyi wa Bujumbura humvikanye ibisasu bya grenade byanatumye Abarundi 38 bakomereka.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo muri Kamenge muri Komine Ntahangwa mu Mujyi wa Bujumbura nabwo hari hatewe ibindi.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku wa 12 Gicurasi 2024, rivuga ko u Burundi budakwiye guhuza u Rwanda n’ibibazo bufite imbere mu gihugu.
Muri iryo tangazo, u Rwanda rwavuze ko u Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda ariko u Rwanda rwo nta kibazo rufitanye n’u Burundi.
Ruti: “U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda ariko twe nta kibazo dufitanye n’u Burundi. Turabasaba u Burundi gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cyabo aho kubitwerera u Rwanda.”
U Rwanda rwasabye ko u Burundi bwagerageza gucyemura ibibazo byarwo butitwaje u Rwanda.
Si ubwa mbere u Burundi bushinja u Rwanda kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wa rwo.
Icyakora u Rwanda rwo ruvuga ko rwifuza ko umubano w’ibihugu byombi waba mwiza .
- Advertisement -
UMUSEKE.RW