Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yatangaje ko nta wundi rutahizamu wa kabiri w’umunyamahanga bazazana kuko nta bushobozi bwo guhemba abataha izamu babiri b’Abanyamahanga, iyi kipe ifite.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa nyuma usoza shampiyona ya 2023-2024, banganyijemo n’Amagaju igitego 1-1, bahita banashyikirizwa igikombe.
Yatangiye avuga ko bishimira uko umwaka w’imikino wabagendekeye n’ubwo rwari urugendo rurerure kandi rutari rworoshye, kubera guhatana n’andi makipe akomeye.
Umuyobozi w’Ikipe y’Ingabo yabajijwe niba hari impinduka zizaba mri APR FC, asubiza ko zigomba kuzaba kugira ngo bakosore ahari ibyuho, bityo bazagere kure ku ruhando Nyafurika.
Ku bivugwa ko APR FC yaba yaraganiriye na rutahizamu wa Bugesera FC, Umunya-Nigeria, Ani Elijah, Chairman yabihakanye, avuga ko batazamugura.
Ati “Wowe [umunyamakuru] wazana Elijah? Njyewe ndamwemera ku giti cyanjye. Wagira ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga ukazabahemba iki? Iyo ni imibare.”
Ku bijyanye n’umutoza Thierry Froger, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko amasezerano ye yarangiye ndetse ko umwaka w’imikino utaha batazakomezanya.
Ati “Ntabwo tuzakomezanya, ntabwo tuzakomezanya. Tuzamuha amahirwe ajye gushakira ahandi ariko natwe nadusaba tuzongera tubyigeho turebe niba ibyo twamutumye yarabikoze, asabe akazi nk’uko abandi bazagasaba, ariko kugeza ubu amasezerano ye ararangiye nk’uko hari abakinnyi amasezerano ya bo arangiye. Ubwo ntabwo ari aba APR FC.”
Ikipe y’Ingabo yegukanye shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, ku nshuro ya gatatu nk’uko byagenze mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 n’uwa 2020-2021. Yatsinze imikino 19 inganya 11.
- Advertisement -
Ni igikombe cya 22 APR FC yegukanye, kikaba igikombe cya gatanu kikurikiranya.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW