Rubavu : Ibigo by’ishuri 60 ntibigira Mudasobwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Mu Karere ka Rubavu, habarurwa ibigo 60 bitagira imashini za mudasobwa zifasha abanyeshuri kwiga ikoranabuhanga.

Hamwe mu hagaragara iki kibazo, ni kuri GS Mutovu, riherereye mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, hafi y’umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Bamwe mu banyeshuri bahiga, bavuga ko kubera kutabona mudasobwa mu gihe biga isomo ry’ikoranabuhanga, bituma basigara mu iterambere.

Umwe yabwiye RBA ati “ Dusanzwe twiga ariko nyine nta mudasobwa tuba dufite ngo turebereho, ntabwo tubimenya neza. Barabitwigisha ariko baduhaye imashini ntabwo namenya kuyikoresha.”

Abarezi nabo bo kuri iri shuri, bavuga ko kuba batabona mudasobwa, bituma badashobora guhangana na bagenzi babo bo ku bindi bigo mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse bikadindiza imyigire.

Umwe ati “Abana bacu ahanini iyo bagiye mu marushanwa y’ikoranabuhanga, baba abanyuma kubera ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ikoranabuhanga.”

Undi nawe ati “ Ntabwo amasomo agenda neza kuko twakagombye kuba dufite ‘Computer lab’ noneho buri mwana akaba afite imashini imbere ye. N’ibyo akora akaba abireba, akaba abiriho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Muhirwa Prosper, avuga ko  kugeza ubu mu bigo by’amshuri 222, ibigo 160 byagezemo mudasobwa kuko buri kigo cyagezemo mudasobwa 100.

Meya Muhirwa yizeza ko n’ibindi 60 bisigaye na byo bizagezwamo mudasobwa umwaka utaha .

- Advertisement -

Ati “  Abo zitarageraho bihangane, tuzi ko izisigaye ari nke kandi buri mwaka niko tuzagenda tugabanya uriya mubare, nk’imyuga hasigaye amashuri abiri yonyine, nta kuntu umwaka utaha utazasiga bazibonye kandi n’abandi bose tuzagenda tuzibagezaho.”

Abatuye aka Karere bifuza ko usibye kugeza mudasobwa mu mashuri, hanatekerezwa uko zakwegerezwa urubyiruko binyuze mu bigo byabagenewe kugira ngo barusheho kwihugura no kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga.

UMUSEKE.RW