Twagize ingabo z’Intare ziyoborwa n’Intare- Kagame

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Kagame ashimangira ko ayoboye Intare

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda na FPR ari Intare ziyoborwa n’Intare ko bityo ibyo u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye, ku buryo ibiri imbere atari byo byabananira.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Kamena 2022, mu Karere ka Nyarugenge ahari hateraniye abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI barenga ibihumbi 300 bari baje kumwakira nk’umukandinda wabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo muri Nyakanga.

Mu ijambo rye, Chairman Paul Kagame yavuze ko ku rugamba hari umuntu wavuze “Ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’Intare, wampa intare ziyobowe n’intama.”

Yavuze ko ibyo FPR n’abanyarwanda babirenze kuko bagize ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare, ko kandi kurwana nk’Intare utaba ukeneye kuyoborwa n’Intama, kuko iyo uri intare ukagira Ingabo z’Intama, nta rugamba watsinda.

Ati “Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira abantu indwanyi, ubwo ni abasirikare. Baravuga ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama. Murumva icyo bivuze.”

Yongeraho ati “FPR n’abanyarwanda twarabirenze, twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Kurwana nk’intare ntabwo uba ukeneye ukuyobora w’intama ariko iyo uri intare ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye, ku buryo ibiri imbere atari byo byabananira.

Ati “Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.”

Yavuze ko hakiri urugendo rurerure.

- Advertisement -

Ati” Ntabwo turagera aho dushaka kuba turi. Ibyiza tumaze kugeraho ntabwo bidutera kwirara ahubwo bidutera imbaraga zo kubaka ngo tugere kuri byinshi.”

Chairman Paul Kagame yasabye abari kuri ya Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge kuzakomeza kuba Intare ko kandi Intare ibyara Indi, ko mu Rwanda hari Intare ntoya zibyiruka.

Ati” Intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho ntituzahindure kuba intare, intare ikomeze ari intare.”

Yongeraho ati “Urugamba izo ntare zirwana, ni urugamba rwa politiki, ubumwe, iterambere, ni urugamba rwa bya bindi muzi. Na bya bindi iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza.”

Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza ibikorwa byo Kwamamaza umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku ya 27 Kamena 2024, mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Nyamagabe na Huye.

Perezida Kagame ashimangira ko ayoboye Intare

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW