Ntagisanimana Saida yagabanyirijwe ibihano

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe y’Ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, umutoza, Ntagisanimana Saida wari wahagaritswe amezi umunani kubera gukubita urushyi mugenzi we, yakuriweho amezi atanu.

Tariki ya 23 Mata uyu mwaka, ni bwo hagaragaye amashusho yagaragazaga Ntagisanimana Saida akubita urushyi umutoza mukuru wa Rayon Sports Women Football Club, Rwaka Claude nyuma y’umukino wa ½ w’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe yo mu Nzove yari imaze gutsindamo AS Kigali WFC ndetse ikanayisezerera.

Nyuma y’iki gikorwa cyagahwe na benshi, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryahise ribanza guhagarika Saida imikino itatu yarimo n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu.

Tariki ya 8 Gicurasi 2024, Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire muri Ferwafa, yafatiye ibihano uyu mutoza, imuhanisha kumara amezi umunani atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse akanatanga amafaranga ibihumbi 50 Frw.

Ntagisanimana yahise ajuririra iki cyemezo cya Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire muri iri shyirahamwe. Nyuma y’ubu bujurire, uyu mutoza yahise agabanyirizwa igihano ahagarikwa amezi atatu mu bikorwa byose bya ruhago mu Rwanda, avuye ku mezi umunani yari yahanishijwe.

Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 2 Nyakanga ubwo iyi myanzuro yahabwaga abo bireba na Saida arimo.

Uyu mutoza azwi mu kipe ya AS Kigali WFC yabereye umukinnyi kuva itangiye kugeza ubwo yahagarikaga gukina nk’uwabigize umwuga, ndetse akayibera umutoza. Saida kandi yakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore.

Ubwo mu Nzove habaga imvururu zatumye Saida afatirwa ibihano
Saida ni umutoza wa AS Kigali WFC
Atoza ikipe yakiniye imyaka myinshi
Ntagisanimana Saida yamaze kugabanyirizwa ibihano yari yafatiwe

UMUSEKE.RW