Issa Hayatou yitabye Imana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunya-Cameroun, Issa Hayatou wayoboye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) imyaka 30, yaguye i Paris mu Bufaransa azize uburwayi.

Urupfu rwa Hayatou ku ikubitiro rwatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, binyuze mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ku wa kane tariki 8 Kanama.

Infantino yanditse ati “Mbabajwe no kumva urupfu rw’uwabaye Perezida wa CAF, wabaye Perezida wa FIFA, Perezida w’Agateganyo Wungirije muri FIFA n’Umunyamuryango wa Njyanama ya FIFA, Issa Hayatou.”

Yakomeje agira ati “Nk’umukunzi wa siporo ndetse n’Umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Olempike (IOC), yeguriye ubuzima bwe imiyoborere ya siporo. Nk’uhagarariye FIFA, nihanganishije umuryango we, inshuti, abo bakoranye ndetse n’abari bamuzi bose. Ruhukira mu mahoro.”

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Cameroun byabitangaje, Hayatou yazahajwe n’uburwayi bwe aho yari arwariye mu Bufaransa mbere y’uko ashiramo umwuka, umunsi umwe mbere y’uko yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 78 yari kuzuza kuri uyu wa Gatanu.

Yayoboye CAF imyaka 29 kuko yatangiye kuyobora iyi Mpuzamashyirahamwe guhera mu 1988 kugeza mu 2017.

Yanabaye kandi Perezida w’Inzibacyuyo wa FIFA hagati ya 2015-2026 nyuma y’ihagarikwa rya Sepp Blatter ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Hayatou wavukiye i Garoua, yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru na FIFA igihe cy’umwaka umwe mu 2021 kubera uburiganya yagize mu itangwa ry’isoko ryo kwerekana amashusho y’amarushanwa Nyafurika hagati ya 2014 na 2017.

Ni isoko rya miliyari y’amadolari ya Amerika rijyanye no kwerekana no kumenyekanisha ibikorwa bya ruhago yo kuri uyu Mugabane, ryahawe ikigo Lagardère Sports cyo mu Bufaransa.

- Advertisement -

Icyakora, umwaka wakurikiyeho, Urukiko nkemurampaka rwa siporo rwatesheje agaciro ibyo bihano.

Mbere yo kwinjira mu miyoborere ya ruhago, Hayatou yari umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse n’umukinnyi wa basketball.

Issa Hayatou yitabye Imana

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW