Etincelles yatangaje Ingengo y’Imari izakoresha 2024-25

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Etincelles FC yahawe n’Akarere ka Rubavu ingengo y’imari ya miliyoni 127 Frw, yahize gutwara Igikombe cy’Amahoro no gusoreza mu mwanya ine ya mbere muri Shampiyona.

Byatangajwe na Perezida wa Etincelles FC by’agateganyo, Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Dépite, binyuze mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024, i Rubavu.

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uwari Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu yatangaje ko ari iz’uko atari akibona umwanya uhagije wo kwita ku ikipe, nyamara byaravuzwe ko yagiye bitewe n’ibibazo by’amikoro byari mu ikipe, birimo n’amafaranga miliyoni 40 Frw yari aberewemo n’Akarere ka Rubavu.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Singirankabo wahise ufata inshingano zo kuyobora iyi kipe yavuze ko mu minsi ya vuba baraba babonye ubuyobozi bwuzuye.

Yagize ati “Uyu munsi ni nk’aho ubuyobozi butuzuye, bikaba ari bimwe mu bituvuna mu gutegura ikipe nk’uko tubyifuza. Twari twabiteganyije tubisaba n’abo bireba, ndizera ko wenda umukino wa mbere uzarangira, ariko uwa kabiri [ukazarangira] ubuyobozi bwuzuye.”

Ku bijyanye n’ingengo y’imari bazakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25, Depite yavuze ko “Uyu munsi ntabwo nasobanura neza ingengo y’imari y’ikipe kuko turacyaganira n’Akarere [ka Rubavu]; ni we muterankunga mukuru.”

Yakomeje agira ati “Twembe muri gahunda y’ibizakenerwa tweretse akarere, twateganyaga ko uyu mwaka twazakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 362 Frw. Dutegereje icyo akarere kazatubwira n’ibyo tuzaganira, gusa kuri ubu bateganyije ingengo y’imari ya miliyoni 127 Frw. Muri ibi bihe ngo dutangire amarushanwa n’abandi ni yo turi kwifashisha, ariko bitatuma tutongera kwicarana ngo isubirwemo mu bundi buryo twumvikanyemo.”

Iyi kipe ya Etincelles yiyubatse bijyanye n’ubushobozi bwayo mu rwego rwo kwirinda kuzahura n’ibibazo by’amikoro nk’uko byagenze mu mwaka w’imikino ushize. Icyakora, Umuyobozi w’iyi kipe yavuze ko n’ubundi intego zabo ari ukwitwara neza.

Ati “Intego dufite ni ukuba mu makipe ane cyangwa atandatu ya mbere [ku rutonde rwa Shampiyona]. Iyo ntego ni yo ya mbere, ni na yo twahaye umutoza, atayigezeho muri ubwo buryo twabibona mbere. Ku [Gikombe cy’A] mahoro bwo, twatsinzwe duteganya kuzakina umukino wa nyuma cyangwa tukagitwara.”

- Advertisement -

Abajijwe ku mpamvu abantu batakibona Etincelles izamura impano nyinshi z’abakiri bati nk’uko byahoze hambere, Perezida Singirankabo yavuze ko mbere na mbere abona ko Abashinzwe Iterambere rya Ruhago mu Rwanda na bo babigiramo uruhare.

Yavuze ko atumva uburyo amarerero nk’aya Paris Saint German na Bayern Munich ajyanwa mu bindi bice kandi i Rubavu ari ho hava impano nyinshi na cyane ko “nta kipe n’imwe wabona mu Rwanda idafite umukinnyi uturuka i Rubavu.”

Icyakora, uyu muyobozi yavuze ko ari mu biganiro n’abaterankunga bazafasha mu kuzamura impano uhereye ku cyiciro cy’abafite imyaka itanu kugeza kuri 17.

Etincelles FC yongeyemo abakinnyi benshi bashya, barimo Abarundi babiri, Umugande ndetse na rutahizamu Sumaila Moro wagarutse muri iyi kipe nyuma yo kutitwara neza muri Police FC yari yamuguze.

Kuri uyu wa Gatatu kandi iyi kipe iri mu zirambye mu Rwanda, yaboneyeho kumurika imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024/25, kuri ubu wamaze gutangira.

Etincelles FC izasura Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona uzaba ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024. Ni mu gihe umukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona bari kuzakiramo Police FC wabaye ikirarane bitewe n’uko iyi Kipe yIgipolisi yari mu mikino Nyafurika, bityo uyu mukino ukaba warashyizwe ku wa 18 Nzeri 2024.

Ubuyobozi bwemeje ko ikipe izakoresha Ingengo y’Imari ya miliyoni 350 Frw
Hahise hanagaragazwa umwambaro ikipe izambara uyu mwaka
Hagaragajwe imyambaro ikipe izambara hanze
Yagaragaje imyambaro itatu
Ni ibirori byasusurukijwe n’ababyina imbyino gakondo
Ikipe yanagaragaje abatoza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW