Inkuba yakubise abana batatu inatwika inzu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inzu yafashwe n'inkongi bagerageje kuzimya

Huye: Mu Karere ka Huye, mu Mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Shanga, Umurenge wa Kigoma Inkuba  yakubise abana batatu,inakwitaka inzu  .

Amakuru avuga ko iyi nkuba yakubise inzu ya  Venuste Hategekimana ufite imyaka 38, biba  mu ma saa cyenda n’igice zo ku wa 29 Kanama 2024, mu mvura yagwaga.

Muri uriya Mudugudu kandi inkuba yakubise abana batatu bo mu rugo ruri hirya yo kwa Hategekimana, bari kuri terefone.

Amakuru avuga ko nta witabye Imana gusa babiri bajyanywe kwa  muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shanga, Trifina Munganyimana, yatamgaje ko Inkuba yakubise iriya nzu inateza inkongi.

Yagize ati “Inkuba yakubise iriya nzu amategura amwe arahanuka agwa hasi, hanyuma itera inkongi ku buryo nta kintu na kimwe abo muri ruriya rugo babashije kuyisohoramo. Imyambaro, ibiryamirwa, ibyo kurya, nta na kimwe basigaranye.”

Harakekwa ko inkongi yaturutse ku kuba inkuba yakubise muri prise yari iri mu cyumba ababyeyi bararagamo.

Gitifu Munganyimana yasabye abaturage kwitwararika, bagacomora ibintu byose bicometse ku mashanyarazi, igihe imvura iri kugwa, bakazimya na telefone.

IVOMO: Kigali  Today

- Advertisement -

UMUSEKE.RW