Rusizi: Abahinzi b’imyumbati barasaba Leta kubashakira isoko

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Barasaba ko imyumbati y'imivunde ko yabona isoko

Abahinzi b’imyumbati ivamo ubugari  bavuga ko uyu mwaka  bayejeje  ku bwinshi ikabura isoko, bityo basaba ko baribashakira  kuko igiye kubapfira ubusa.

Bugarama, Gitambi, Gikundamvura na Muganza, abaturage bayo babwiye UMUSEKE ko hasanzwe heramo imyumbati myinshi, ariko kuri iyi nshuro abahinzi bayo bavuga ko umusaruro warushijeho kwiyongera ariko babura isoko ryayo.

Bahuriza ku kuba ibi byatumye igiciro ku kilo cyayo  kiva ku mafaranga 500 Frw kigera kuri 180Frw .

Musonera Athanase atuye mu Kagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura  na we ahinga imyumbati, yavuze ko umusaruro babonye uyu mwaka wabahombeye ugereranyije n’uwubushize.

Ati “Uyu mwaka imyumbati yareze tubura isoko, abahinzi twarahombye ikiro turi kukigurisha amafaranga 180 nta kintu atumarira bitandukanye no ku mwero w’ubushize cyaguraga Frw500″.

Mukashyaka Bonifirida ni umuhinzi w’imyumbati we asanga imvune bagira bayihinga iruta inyungu bayikuramo.

Uyu avuga ko nubwo bayejeje biragoye no kwishyurira umunyeshuri.

Ati “Ndi umuhinzi w’imyumbati tuvunika tuyihinga  tugatahira imvune ikilo kiri kugura amafaranga 180 ntiwayikuraho n’arihira umunyeshuri”.

Ndayisabye ABraham nawe ahinga imyumbati,yabwiye UMUSEKE ko ibilo100 bawugurisha atakwishyura na mituweli y’umuryango .

- Advertisement -

Ati “Uyu mwaka abahinzi b’imyumbati twarahombye umufuka w’ibiro 100 w’iyumye tuwugurisha ibihumbi 18  turayigurisha kubera abanyeshuri na Motuweli ntibivemo”.

Barasaba Leta kugira icyo ikora kugira ngo igiciro bagurirwaho imyumbati kiyongere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko ari ibisanzwe ko iyo imyaka yeze igiciro kigabanyuka.

Bubagira inama  yo guhunika no gusarura  micye, bubizeza ko umwaka utaha buzabafasha kubegereza ubuhunikiro bugezweho.

Habimana Alfred ni Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Ati “Imyaka yose iyo yeze igiciro cyayo kiragabanyuka bagombye kuyihunika cyangwa bagasarura micye micye mu kwezi gutaha igiciro kizazamuka nk’ubuyobozi umwaka utaha  tuzifashisha abahanga mu byo guhunika imyaka bajye bayihunika”.

Mu karere kose ka Rusizi mu gihembwe cy’ihinga cy’umwaka ushize ubuso bungana na Hegitari  8112 nibwo bwahinzweho imyumbati.

Nubwo ntaho bayifite ihunitse usanga ku mbuga z’ingo nyinshi  muri iki kibaya cya Bugarama hanitse imyumbati.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *