Kuki abakinnyi bakomeje gusezera Amavubi baciye kuri Radio?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Hakomeje kwibazwa igitera abakinnyi b’Abanyarwanda gusezera mu kipe y’Igihugu, babicishije kuri Radio no kumbuga nkoranyambaga, nyamara baba baratanze byinshi ngo Abanyarwanda babashe kwishima n’ubwo byose bitagenda uko uba ubishaka.

Mu bihugu byateye imbere muri ruhago ku Isi, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu aho bava bakagera, baba bubashywe ku kigero cy’uko iyo basezeye banabyubahirwa ndetse bagashimirwa ku mugaragaro.

Iyo bigeze mu Rwanda, haba ibitandukanye n’ahandi kuko abenshi mu basezeye mu kipe y’Igihugu, babikoze bucece abandi babicisha kuri Radio, abandi babicisha ku mbuga nkoranyambaga za bo.

Mu mwaka ushize, ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, yatangaje ko yamaze gusezera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Ni nyuma y’aho yari yifashishije Radio atangaza ko yasezeye mu kipe y’Igihugu, Amavubi.

Mu minsi mike ishize, ni bwo Haruna Niyonzima wakiniye Amavubi imikino irenga 110 mu myaka 11 yayimazemo, yatangarije Abanyarwanda ko yamaze gusezera mu kipe y’Igihugu. Ibi yabitangarije kuri Radio ya B&B Kigali FM.

Aba baraza biyongera ku bandi bakinnyi basa n’abahagaritse gukina nk’ababigize umwuga n’ubwo batarabitangaza ku mugaragaro. Aba barimo nka Jacques Tuyisenge, Rugwiro Hervé, Itangishaka Blaise uherutse kugira imvune, Iradukunda Eric Radu, Twagizimana Fabrice n’abandi.

Kimwe mu bikomeje kwibazwa, ni igitera aba bakinnyi gusezera mu kipe y’Igihugu ndetse no guhagarika gukina nk’ababigize umwuga ariko bakabikora bucece nyamara baba bakwiye guhabwa n’icyo cyubahiro.

Abasesengura ruhago y’u Rwanda ndetse n’abayikurikiranira hafi hafi, bahamya ko kimwe mu bituma aba bakinnyi babivamo bucece ari uko nta gaciro bamwe bahabwa, nyamara baba baratanze imbaraga za bo kugira ngo abakunzi ba ruhago mu Rwanda babashe kubona ibyishimo.

Abenshi mu Banyarwanda bakurikirana umupira w’u Rwanda, basajisha abakinnyi kandi bagifite imbaraga zo gukina. Abandi bagahora bibasira amazina runaka bavuga ko nta musaruro batanga. Ibi biri mu bica intege aba bakinnyi bigatuma bamwe bahitamo kubivamo bucece ntawe basezeye.

- Advertisement -

Ikindi gikomeye gishobora kuba kiri mu mapamvu zituma abakinnyi b’Abanyarwanda bahagarika gukina nk’ababigize umwuga bucece cyangwa bagasezera mu kipe y’Igihugu bucece, ari abayobozi bareberera ruhago y’u Rwanda batabaha agaciro ahubwo bagahora babatunga urutoki mu gihe umusaruro mwiza wabuze.

Nyamara menya ari igihe kigeze ko Abanyarwanda bubaha kandi bagaha agaciro abakinnyi b’Abanyarwanda, hagamijwe kubashimira byinshi baba baratanze cyangwa baba bagitanga mu gihe bakiri mu kibuga.

Miggy yasezeye ruhago abinyujije kuri Instagram
Haruna Niyonzima yahisemo gusezera mu Amavubi
Rugwiro Hervé yasezeye bucece

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *