Nyamagabe: Ba Gitiifu batatu bakurikiranyweho kurya “Mituweli” z’abaturage

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Abari mu maboko y’Ubugenzacyaha bashinjwa kunyereza imisanzu ya mutuweli abaturage bakusanyije ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Runege Munyaneza Calypophore, Gitifu w’Akagari ka Rugano Nteziryayo Fréderick ndetse na mugenzi wabo uyobora Akagari ka Gatovu, Twizerimana Marius.

Aba bose uko ari batatu bashinjwa kunyereza imisanzu ya gahunda ‘Mbikore nanjye biroroshye’ abaturage bishyiriyeho igamije kwishyura imisanzu ya Mituweli mu buryo butabagoye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yemereye UMUSEKE ko abo ba Gitifu bafunze kandi ko ibyo bakurikiranyweho bifitanye isano rya bugufi n’inyereza ry’imisanzu abaturage bakusanyije yo kuborohereza kwishyura mituweli.

Ati “Nibyo barashinjwa kunyereza ayo mafaranga y’abaturage.”

Niyomwungeri avuga ko mu rwego rwo kwirinda kubangamira iperereza RIB irimo kubakoraho, atavuga ingano y’amafaranga ba Gitifu banyereje.

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko abo bafashwe n’ubundi bari babatanzeho amakuru ko babarira amafaranga, mu nzego z’Umurenge ariko babakingira ikibaba.

Umwe yagize ati “Iki kibazo cyari kimaze igihe kivugwa gusa byageze ubwo tubimenyesha Inzego z’ubugenzacyaha barafatwa.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko haramutse hakozwe igenzura ryimbitse, hafatwa n’abandi bagiye banyereza iyo misanzu ya mituweli mu bihe bitandukanye hagira ubivuga akarebwa nabi.

Mu nkuru UMUSEKE uherutse gukora, irebana na gahunda ya Mbikore nanjye biroroshye, Meya Niyomwungeri Hildebrand uyobora Akarere ka Nyamagabe yavuze ko igerageza ry’iyi gahunda baritangirije mu Midugudu 184 bivuze ko muri buri Kagari hari Imidugudu ibiri nibura iyi gahunda ya Mbikore nanjye biroroshye irimo, kuko basanze itanga umusaruro mwiza.

- Advertisement -

Marius Twizerimana w’imyaka 36, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gatovu akekwaho kuba atarishyuriye abaturage Mutuel de Sante amafaranga angana na 789,300Frw yahawe n’abaturage.

Munyaneza Calpophole w’imyaka 53 w’akagari ka Runege akekwaho kuba atarishyuriye abaturage Mutuel de Sante amafaranga anaga na 595,000Frw yahawe n’abaturage.

Nteziryayo Frédéric w’imyaka 47 w’akagari ka Ruhano akekwaho kuba atarishyuriye abaturage Mutuel de Sante amafaranga anaga na 121,000Frw yahawe n’abaturage.

Aba bose kuri ubu ba Gitifu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Karere ka Nyamagabe.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Nyamagabe

Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *