Basketball: Patriots yatangiranye intsinzi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 83-71 mu mukino wa nyuma ‘final’ ubanza wa Kamarampaka (Betpawa playoffs 2034) igena uwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024, muri BK Arena, saa Moya z’umugoroba.

Ni ku nshuro ya mbere aya makipe yombi yari ahuriye ku mukino wa nyuma kuko ubundi yahuriraga mu byiciro bya Kamarampaka bibanza, nk’aho mu mwaka ushize APR BBC yari yasezereye Patriots muri 1/2 iyitsinze imikino 3-0.

Icyakora, Patriots na yo yatsinze APR BBC imikino yombi ya Shampiyona y’uyu mwaka, na cyane ko iri mu makipe yagaragaje urwego rwiza muri uyu mwaka w’imikino.

Patriots ikunzwe n’abatari bake yatangiye neza umukino, itwara agace ka mbere ku manota 21-15, mbere yo kwisubiza n’aka kabiri irusha cyane APR BBC kuko ko yagatwaye itsinze amanota 31-13.

Igice cya mbere cyarangiye Patriots irusha APR BBC amanota 24, bitewe n’uko yari imbere n’amanota 52 kuri 28 ya APR.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaje mu gice cya kabiri ifite imbanduko n’umuhate bidasanzwe kugira ngo irebe ko yakuramo ikinyuranyo cy’amanota menshi yari yabitswemo hakiri kare.

APR BBC yahise itwara agace ka gatatu itsinze amanota 22-16. Amanota atandatu bari bamaze gukuramo ntiyari ahagije kuko basabwaga gukuramo andi 18 mu gace ka nyuma kari gasigaye, kugira ngo bizere kuyobora umukino.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru ntiyabashije kubigeraho bitewe n’uko agace ka nyuma karangiye itsinze amanota 22-15, bituma itsindwa amanota 83-71 mu mukino wa mbere muri irindwi bagomba gukina batanguranwamo intsinzi enye.

- Advertisement -

Branch Stephaun wa Patriots ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 26, aba uwa mbere ku mipira yahushije inkangara (rebounds) inshuro icyenda ndetse anatanga imipira ine yabyaye amanota.

Yakurikiwe na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne bakinana, we watsinze amanota 20 agakora na ‘rebounds’ icyenda. Ku ruhande rwa APR BBC, Diarra Aliou Fadiala ni we watsinze amanota menshi, amanota 19, anganya na mugenzi we Isaiah Jaleel Miller.

Umukino wa kabiri uzakinwa ku wa Gatanu, tariki 13 Nzeri 2024 saa Moya z’umugoroba muri BK Arena.

APR BBC yatsinze uduce tubiri twa nyuma ariko ntibyari bihagije
Umukino wo wagaragaje urwego rwa Basketball y’u Rwanda
Abeza ba APR BBC ntako batagize
Wari umukino wagaragaje ko amakipe yombi akwiye kuba ari yo ahanganiye igikombe
APR BBC yabaye nziza itinze
Abakunzi ba Basketball bari benshi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *