RIB yacakiye abakekwaho gutema imbwa mu cyimbo cya nyirayo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Imbwa ya Uwineza yatemwe

MUHANGA: Uwishema Athanase na Niyonshuti bari mu maboko ya RIB, bakekwaho gutera ubwoba no gutema imbwa ya Uwineza Jean Claude bakoranaga.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Cyakabiri, Akagari ka Remera, Umurenge wa Kiyumba Akarere ka Muhanga, bavuga ko RIB yataye muri yombi abagabo babiri, bashinjwa gutera ubwoba Uwineza Jean Claude.

Hashize iminsi mikeya Uwineza Jean Claude avuze ko hari abagizi ba nabi bamutegeye iwe ku gipangu baje kumwica, bagatema imbwa ye.

Icyo gihe Uwineza yavuze ko abo akekaho ubu bugizi bwa nabi, ari abantu bakoranaga bashinjwaga kumwiba amabuye y’agaciro, bamwe muri bo barafatwa barafungwa abandi bakaba bidegembyaga.

Abo baturage bavuga ko abakekwaho ubugizi bwa nabi, bafashwe mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu Taliki ya 18 Nzeri 2024.

Bavuga ko abo bombi bigambaga ko bazagirira nabi Uwineza Jean Claude bahimba Mwataka kubera ko yagize uruhare mu ifungwa rya bene wabo.

Umwe yagize ati “Bahoraga bigamba ko bazihorera, kuko Uwineza ariwe wahaye inzego z’Ubushinjacyaha amakuru y’abo bavandimwe babo.”

Uwineza avuga mu butumwa bugufi abo bagabo bamwandikiye bamubwiye ko bazamwica.

Ati “RIB irabafite yatangiye iperereza.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste yemereye UMUSEKE ko ayo makuru y’ifungwa ry’abo bantu.

Ati “Twamenye ko bafunzwe uyu munsi andi makuru arenze kuri ayo muyabaze RIB.”

Uwishema Athanase na Niyonshuti Adrien bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Kiyumba.

Uwineza Jean Claude uzwi nka Mwataka wiciwe imbwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *