Abaturage bo mu kagari ka Karusimbi,Umurenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba Barishimira ivuriro ryibanze (Poste de Sante) rigezweho bari kubakirwa,rizuzura mu mezi atatu ari imbere ritwazwara Miliyoni 110Frw.
Hari hashize igihe kinini aba baturage batagira ivuriro ry’Ibanze nyuma y’uko iryabafashaga rihagaze, bakoraga urugendo rw’amasaha atatu bajyana abarwayi ku Bitaro bya Bushenge babahetse mu ngobyi.
Hari nubwo ababyeyi bafatwaga n’inda bakabyarira mu nzira ndetse ko hari n’abitabaga Imana bataragezwa ku Bitaro.
Ndahimana Emmanuel,utuye mu mudugudu wa Kigaga yabwiye UMUSEKE bagiye kuruhuka byinshi birimo umushishi w’ingobyi bahekaga ndetse no kugeza ababyeyi ku Bitaro bya Bushenge.
Ati“Dutangiye kujya mu munyenga, gutabarwa kutugezeho hari ubwo abayeyi babyariraga mu nzira, tubajyana kwa muganga turuhutse n’umujiji w’ingobyi. Hari nubwo twagezagayo umurwayi yarembye cyane kubera urugendo“.
Undi muturage nawe witwa Urimubenshi Felix atuye mu kagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge yagaragaje imbamutima ze.
Ati”Mbere twagiraga ivuriro ryabyazaga riza guhagarara, ubu turi kubakirwa irindi rigezweho rigiye kuturuhura urugendo twakoraga rw’amasaha atatu twikoreye umurwayi mu ngobyi tumujyanye ku Bitaro hari n’abo twagezagayo banegekaye benda gupfa. Turashimira ubuyobozi bwumvishe amarira yacu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yabwiye UMUSEKE ko aba baturage mu mezi atatu iri vuriro ry’ibanze rizaba ryuzuye maze ritangire gutanga serivisi.
Ati” Ni post de sante iri kurwe go rwa Kabiri (Second Generation) izatanga serivisi zisumbuye, twijeje abatuye Karusimbi ko tuzayitaha mu kwezi kwa cumi na kumwe izuzura itwaye miriyoni ijana na cumi.”
Yakomeje ati “Icyo dusaba abaturage ni ukugira isuku no kurinda ibikorwa remezo begerezwa no kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza.” “.
- Advertisement -
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’aka karere ka Nyamasheke ni uko amavuriro y’ibanze ari ku rwego rwisumbuye ari kubakwa ahantu hatanu harimo, Ivuriro ry’ibanze rya Mwito(Karusimbi),Buvungira, Ntango na karengera, Hari na gahunda yo kuyongera.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/Nyamasheke