Goma: Amabandi yibisha intwaro arimo abasirikare ba FARDC

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Zimwe mu ntwaro zafatiwe mu mukwabo (PHOTO Internet)

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwagaragaje abantu 10 bakekwaho ubujura butandukanye, muri bo harimo abasirikare ba FRADC.

Aba bantu bafashwe mu mukwabo umaze icyumweru wiswe gushyiraho bariyeri “Road Bloc”.

Mu bafashwe haribo abasirikare ba Congo, FRADC, abasivile bitwaza intwaro zicira umuriro, abashimuta abantu n’amabandi.

Komiseri wa Polisi, Kapend Kamand Faustin umuyobozi w’umujyi wa Goma, yavuze ko hafashwe intwaro zirimo iyitwa PKM, imbunda nto za AK n’amasasu.

Yavuze ko abasirikare bafatiwe muri ibi bikorwa bajyanywe mu rwego rubagenzura i Goma.

Tariki 04 Ukwakira 2024 umuryango Asbl Uwema, ukorera i Goma ukaba uharanira uburenganzira bw’abagore wagaragaje ko mu bikorwa by’ubujura bigera kuri 20 byahitanye abantu 11.

Uyu muryango uvuga ko ukwezi kwa cyenda (Nzeri) kwabayemo ubwicanyi kuruta ukwezi kwa munani (Kanama).

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *