Nduhungirehe yagaragaje icyatuma ibiganiro bya Luanda bitaba amasigara kicaro

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Nduhungirehe yagaragaje ibintu 3 byatuma ibiganiro bya Luanda bitaba amasigara kicaro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ibintu Congo yakora kugira ngo amahoro mu Burasirazuba bwa Congo yongere gusagamba .

Ibi Nduhungirehe yabitangaje mu gihe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 12 Ukwakira 2024, ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RD Congo bari Luanda , muri Angola ,mu nama ya gatanu yo ku rwego rwa ba Minisitiri,igamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, avuga ko muri iyo nama, yagaragaje icyakorwa kugira ngo amahoro muri Congo agaruke.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe avuga ko RD Congo idakwiye kugereka umutwaro wabo ku bandi ko ahubwo ikwiye kubanza kumva ko ikibazo ari icyabo.

Yongeraho ko RDC ikwiye kwicara ku meza amwe n’umutwe wa M23 kandi igahagarika imvugo z’urwango.

Yagize ati “ DRC ikwiye kubanza gufata iki kibazo ikakigira icyabo, igaharika kubitwerera u Rwanda ahantu hose ihawe ijambo mu nama mpuzamahanga, igashaka igisubizo kirambye .Ibi bizakorwa binyuze mu biganiro bya Politiki n’umutwe wa M23, hagashakwa umuzi nyawo w’iki kibazo, imvugo z’urwango zigahagarara,amacakubiri no gutoteza abanye-Congo bavuga ikinyarwanda.”

Olivier Nduhungirehe avuga kandi ko  gusenya FDLR  igikorana  n’ingabo za Congo bigomba gukorwa kuko uyu mutwe wakomeza gukongeza ingengabitekerezo mu Karere .

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga kandi ko ibihugu bya Afurika  byohereje ingabo muri Congo  birimo u Burundi, abacancuro b’Abanyaburayi, bigomba gutekereza kabiri mu kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo kuko  bituma iki kibazo kirushaho gukomera.

Nduhungirehe avuga ko Congo ikwiye kugira ubushake bwa Politiki mu gushyira mu bikorwa intambwe zose azatewe mu gukemura iki kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo kandi ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga ubufasha.

- Advertisement -

RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, na rwo rukayishinja gufasha umutwe wa FDLR, gusa impande zombi ntizemera ibi birego.

Inama ya gatanu y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yo ku wa gatandatu, nanone yasabye umuhuza gutegura “umushinga w’ibyakorwa” mu gushyira mu ngiro ziriya ngingo ziganirwaho, maze inzobere zikazaterana tariki 30 Ukwakira  2024 kugira ngo zige kuri uwo mushinga w’umuhuza, nk’uko biri mu byumvikanyweho ku wa gatandatu.

Nyuma aba ba minisitiri bazongera baterane, ku itariki izagenwa, kugira ngo “bige kuri raporo y’inzobere” ku byo zizaba zabonye ku mushinga w’ibikorwa watanzwe n’umuhuza.

Biteganyijwe ko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga nibayemeza, nyuma ari bwo  imbere y’umuhuza Angola, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo bazasinya amasezerano y’amahoro agomba gushyirwa mu bikorwa.

UMUSEKE.RW

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *