Perezida KAGAME yageze Samoa ahabera CHOGM

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Akigera muri iki gihugu, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio, akaba na Minisitiri ushinzwe Imisoro na Gasutamo

Perezida  wa Repubulika, Paul Kagame,  yageze mu mujyi wa Apia, mu murwa mukuru wa Samoa, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth, uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM.

Akigera muri iki gihugu, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio, akaba na Minisitiri ushinzwe Imisoro na Gasutamo.

Tariki ya 24 Ukwakira 2024 hateganyijwe inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga izabera muri Taumeasina Island Resort, ikazakurikirwa na CHOGM nyirizina izabera muri Tuanaimato Conference Centre tariki ya 25 Ukwakira 2024.

Iyi nama biteganyijwe ko izasozwa n’ibikorwa bitandukanye bizaba tariki ya 26 Ukwakira 2024 birimo umwiherero w’abayobozi, ikiganiro cya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’imiryango itari iya Leta n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Muri CHOGM iheruka mu Rwanda, Perezida Kagame yatorewe manda y’imyaka ibiri yo kuyobora Commonwealth, asimbuye Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Samoa ni igihugu kiri hagati mu Nyanja ya Pasifika, ku Mugabane wa Oceania. Ni agace gato cyane kagizwe na kilometelo kare 2,831.

Ni agace gasurwa cyane bitewe n’imiterere yako aho abantu bishimira kujya ku mucanga ku haruhukira no kwishimira ubuzima.

Yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije w’iki gihugu bagirana ikiganiro
Perezida kagame yageze Samoa aho yitabiriye CHOGM

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *