UPDATES: Perezida Tshisekedi yagiye kwa Museveni

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Tshisekedi ubwo yahuraga na Perezida Museveni

UPDATES: Ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00) nibwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yinjiye mu biro bya Museveni i Entebbe.

Yakiriwe na nyirubwite, Perezida Youweri Museveni. Nyuma bahise bajya kugirana ibiganiro bya babiri “tête-à-tête”.

Mu bari kumwe na Perezida Tshisekedi, harimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Alexis Gisaro, Intumwa Nkuru ya Perezida Tshisekedi mu biganiro by’i Luanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, FARDC na we ari muri uru ruzinduko.

Uganda na Congo ingabo zabyo zifitanye ubufatanye mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Ntara ya Ituri no muri Kivu ya Ruguru, ndetse hashize igihe gito ingabo z’ibyo bihugu byombi zihuye zireba umusaruro wagezweho.

Ubwo abakuru b’ibigu uwa Congo Kinshasa n’uwa Uganda baganiraga

INKURU YABANJE: Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi yagiye i Kampala muri Uganda kuganira na mugenzi we, Yoweri Kaguta Museveni.

Ni uruzinduko yagize kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, nk’uko byemejwe na Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Tshisekedi arakirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe n’itsinda ry’abayobozi bo muri Uganda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Jacob Marksons Oboth.

Museveni na Tshisekedi baragirana ikiganiro cyo mu muhezo kirebana n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Baritsa kuri ‘Operation Shujaa’ yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa RDC.

- Advertisement -

Perezida Museveni na Tshisekedi kandi baraganira ku kibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje kuzengereza ubutegetsi bwa Kinshasa.

Umubano wa Uganda na DRC ni vurugu vurugu

Ingabo za Uganda mu bihe bitandukanye zagiye zihakana gufasha abarwanyi b’umutwe wa M23, umaze igihe mu mirwano n’Ingabo za Congo n’abo bafatanyije mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Ingabo za RDC, Guy Kabombo Mwadianvita, ubwo yagezaga ijambo ku nama y’abaminisitiri ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga yashinje Uganda kwifashisha agahenge kari katanzwe, mu kongera ubufasha ku mutwe wa M23.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulayigye, yakunze kuvuga ko Raporo za Loni zishinja ingabo zabo guha M23 ubufasha ntaho zishingiye.

Uyu musirikare yigeze kuvug ko inzobere zakoze raporo “ntizagize uburere bwo mu by’ubwenge [’intellectual discipline’] bwo gushaka uruhande rw’inkuru rwacu cyangwa ngo bakoreshe.”

Museveni wa Kagame na Thsisekedi ?

Hamaze igihe hari ibiganiro bibera i Luanda muri Angola bigamije ko umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakongera ukazahuka.

Ni ibiganiro biri kuba Angola na Perezida wayo João Lourenço ari umuhuza.

Haribazwa niba Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaganiriza Perezida Félix Antoine Tshisekedi ku kuzahuka ku mubano w’u Rwanda na Congo, nk’uko Félix Tshisekedi we na João Lourenço bigeze kuba abahuza mu bibazo by’u Rwanda na Uganda mu 2020.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *