Umugabo wasambanye n’abagore 400 barimo Mushiki wa Perezida yakebuye Leta

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Engonga ukunzwe kwitwa Bello

Umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), Baltazar Ebang Engonga, yafatanywe amashusho arenga 400 amugaragaza asambana n’abagore benshi barimo ab’abayobozi, ndetse na mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.

Ayo mahano yamenyekanye ubwo uyu mugabo w’umuhanga mu by’ubukungu yakorwagaho iperereza n’abakozi ba ANIF, aho basanze (CDs) nyinshi zariho amashusho menshi amugaragaza akorana imibonano mpuzabitsina n’abagore batandukanye.

Ayo mashusho y’urukozasoni yerekana Balthazar asambana n’abantu bafite imyanya ikomeye, barimo umugore w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Mushiki wa Perezida wa Guinea Equatoriale, abagore bagera kuri 20 b’abaminisitiri, umugore w’umuvandimwe we, n’abandi banyacyubahiro.

Balthazar Engonga avuga ko ayo mashusho yasanzwe mu biro bye kandi yayafashe abifitiye uburenganzira.

Abo bagore b’ibikomerezwa ngo bamusangaga mu biro, mu ma hoteli n’ahandi hantu hatandukanye harimo ku nkombe z’ibiyaga ( Beach).

Muri ayo mashusho y’urukozasoni yasakaye ku mbuga nkoranyambaga hari agaragaza uyu mugabo asambanira ku idarapo ry’igihugu, ibyarakaje ubutegetsi bwa Guinea Equatoriale.

Uyu mugabo wahimbwe akazina ka “Bello” si ubwa mbere yari aketsweho kurongora abagore b’abategetsi ariko si kenshi ibimenyetso byajyaga hanze.

Amakuru avuga ko abo yarongoreye abagore bariye karungu ku buryo bamwe bashaka kwihorera ndetse abandi bakaba babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Visi Perezida wa Guinea Equatoriale, Teddy Nguema, yatangaje ko hafashwe umwanzuro wo gushyira ‘Camera’ mu biro byose by’inzego za Leta.

- Advertisement -

Ni umwanzuro ngo ugamije gukoma mu nkokora abayobozi bigize indakoreka birirwa mu buhehesi na ruswa.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW