Perezida Kagame yasabye urubyiruko guharanira iterambere ry’Afurika

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko gukora ibikomeye no gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Ukwakira 2024, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwa Afurika rusaga 3000 rwitabiriye inama ya ‘Youth Konnekt Africa Summit 2024’.”

Yavuze ko kugira ngo impinduka zikomeza kubaho kandi zibe nziza, ari byiza gufata amasomo y’ubuzima ubamo ukareba icyakorwa ngo buhinduke.

Yitanzeho urugero rw’igihe yari afite imyaka 4, ko ibibazo byari bihari we n’urungano rwe cyane cyane iby’ubuhunzi, byabateye gutekereza ku cyakorwa ngo bikemuke.

Ati “Ariko iyo urebye ibyabaga icyo gihe mu myaka ya za 1960, hari ibiri kuba ubu, turacyafite abantu bari kunyura mu bibazo kubera politiki, imiyoborere mibi.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kwigira ku mateka y’abandi noneho bakishyira muri uwo mwanya mu gihe bahura nabyo.

Ati “Ni iki nakora ndamutse mpuye na byo mu kubyigobotora?”

Yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite urubyiruko rw’inshi rushoboye ko bityo hakwiriye gushorwamo imbaraga mu burezi, kwita ku buzima bwabo ndetse no kubemerera bakagira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Ati “Ikigararagara ni uko dufite umubare wo hejuru mu rubyiruko. Ubu noneho igikurikiyeho ni ugukora ku bushozi buturutse muri iyo mibare.

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Icyakora birumvikana ko nyine hagomba kuba hari iyo mpumeko iha ibyo byose kugerwaho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite byose ngo igera aho ishaka kugera, igisabwa ari politiki y’izingiro ry’iterambere ikaba ari nayo byose bikorerwamo.

Ati “Tugomba kubaka ibikorwaremezo hejuru ya byose bifasha urubyiruko gukorera ibyo bashaka kubamo beza.”

Yongeraho ko “Niyo mpamvu natangiye mvuga ngo politike igomba kuba ari nziza kuko ari yo mbere na mbere igena iyo mpumeko y’uko buri wese yakora icyo ashoboye kurusha ibindi.”

Youth Connekt Summit 2024 ibaye ku nshuro ya karindwi, ni yo nini ku mugabane wa Afurika ihuza urubyiruko, yitabiriwe n’abarenga 3.000 baturutse hirya no hino muri Afurika.

Yatangirijwe mu Rwanda mu 2012, ariko iza kugirwa igikorwa cya Afurika mu 2015, kubera uruhare yagize mu gushyiraho gahunda zo gufasha urubyiruko no kuruha ubumenyingiro bukenewe kugira ngo narwo rwihangire udushya tugamije kubyara imirimo.

YouthConnekt Africa ifite intego zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Binyuze muri YouthConnekt hahanzwe imirimo mishya isaga 36,000, ibyara abasaga 24,000 bavugira bakanafasha abatishoboye n’abaharanira iterambere rusange bagera kuri miliyoni enye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *