Inyamaswa zo mu gasozi zitaramenyekana , zibasiye amatungo yo mu murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, aho amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri zimaze gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, GASASA Evergiste ,yabwiye Kigali Today ko izo nyamazwa zishe ayo matungo zikomeje guhigwa aho hamaze gupfa imbwa ebyiri.
Yagize ati “Kuwa gatandatu mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, abaturage bagiye gucyura amatungo bari baziritse aho twita mu Gisagara, basanga yapfuye. Ni ibintu bitari bisanzwe hano mu murenge wacu, twapfushije amatungo umunani, ihene esheshatu n’intama ebyiri”.
Akomeza agira ati ‟Ni amatungo y’abaturage bo mu miryango itatu, Umuyobozi wa Polisi mu murenge, inzego z’umurenge, mu tugari n’imidugudu twagiyeyo tuganiriza abaturage, ariko n’ayo matungo aratabwa kugira ngo abaturage batayarya akaba yabagiraho ingaruka”.
Uyu muyobozi avuga ko bataramenya neza izo nyamaswa zishe amatungo y’abaturage, gusa yemeza ko nyuma yo gutega izo nyamaswa bakoresheje umuti, hamaze gupfa imbwa ebyiri.
Ati ‟Ku bufatanye na Polisi y’igihugu, hari umuti twateze mu ijoro ryo kucyumweru, ku buryo hamaze gupfamo imbwa ibyiri, ntekereza ko yaba ari imbwa zigenda ku gasozi byaba ibyo bisimba, bishobora kwicwa n’uwo muti”.
Kugeza ubu abaturage bapfushije amatungo ntacyo barafashwa, Gitifu Gasasa akaba akomeje kubihanganisha agira ati ‟Ni ukubihanganisha kubera ko nk’umuturage nyine birasaba ko haramutse habonetse ubundi bufasha twabitaho, ariko kugeza ubu nta bufasha turabona”.
Uwo muyobozi yasabye abaturage gushyira amatungo yabo mu bwishingizi, abasaba kandi kwirinda kuzirika amatungo mu misozi bakororera mu biraro, mu kurinda amatungo yabo ibibazo bitandukanye.
Ibibazo nk’ibi by’inyamaswa zirya amatungo y’abaturage byigeze kugaragara mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2022, icyo gihe aborozi basangaga inka n’andi matungo zapfiriye mu biraro.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW