Sgt Minani warashe abaturage batanu yakatiwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Sgt Minani Gervais yakatiwe burundu

Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sgt Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha 3 birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba ,kwangiza no kuzimiza igikoresho cya Gisirikare.

Ni ibyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, ubwo yarasiraga mu kabari, abaturage 5 bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.

Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abarimo Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51. Aba bose bahise bapfa.

Icyo gihe yahise ahunga afatirwa ahitwa i Hanika, atabwa muri yombi, naho imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu buruhukiri bw’ Ibitaro bya Kibogora mbere y’uko ishyingurwa.

Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera RDF yahumirije imiryango yabo iyizeza ubutabera n’ubufasha.

Ku wa 3 Ukuboza 2024 nibwo Sgt Minani yaburanishirijwe mu ruhame mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke mu Mudugudu wa Rubyiruko.

Mu mvugo igaragaza kwicuza, Sgt Minani yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’uko yahohotewe bikomeye n’abari mu kabari uhereye kuri nyirako cyane ko yatutswe akanakubitwa.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *