U Rwanda rwatsinze burundu Marburg

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwatangaje ko rwatsinze burundu Marburg

U Rwanda rwatangaje ko rwatsinze burundu Icyorezo cya Marburg nyuma y’amezi atatu yo guhangana na cyo binyuze mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024, nibwo habaye ikiganiro n ‘itangazamakuru maze Minisiteri y’Ubuzima n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda batangaje ko u Rwanda rwatinze icyorezo cya Marburg nyuma y’iminsi 42 nta murwayi mushya ucyandura ku butaka bw’u Rwanda.

Ubwo yatangazaga ko Icyorezo cya Marburg cyarangiye burundu, Minisitiri Dr Nsanzimana yagize ati “Rwari urugendo rurerure ariko ubu tugeze ku iherezo rya Marburg.”

Yakomeje agira ati “Mu ijoro ryakeye, Saa Sita z’Ijoro, wari umunsi wa 42 nta muntu n’umwe wandura Icyorezo cya Marburg. Rero dutangaje ko Marburg yarangiye mu Rwanda.”

Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko n’ubwo Icyorezo cya Marburg cyarangiye ariko urugamba rwo guhangana nacyo rugikomeje.

Ati “Ubu icyorezo cya Marburg cyararangiye, ariko urugamba rwo guhangana nacyo ntabwo rwarangiye. Tuzakomeza kubaka ubushobozi, amakipe mashya na gahunda nshya mu gihe tujya imbere.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Icyorezo cya Marburg.

Ati “By’umwihariko ndashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange kuko bashyize imbaraga mu guhashya iki cyorezo cyari kibangamiye urwego rw’ubuzima, twarakirwanyije kandi byagezweho. Iyi ntsinzi ariko ntabwo ari iherezo, urugamba rurakomeje.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse kuvuga ko bitarenze mu Ukuboza 2024 Leta izaba yamaze kugira icyo ikora, mu rwego rwo gufata mu mugongo imiryango y’abaganga icyenda bahitanywe n’icyorezo cya Marburg bakoraga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal n’ibya CHUK.

- Advertisement -

Tariki 27 Nzeri 2024 ni bwo mu Rwanda hatangajwe ko hagaragaye indwara ya Marburg yibasiye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana n’iki cyorezo binyuze mu kubahiriza ingamba zitandukanye zashyizweho.

Ubusanzwe inzobere mu buzima zitangaza ko icyorezo byemezwa ko cyacitse mu gihe hashize iminsi 42, nta bwandu bushya bugaragara, bigatangira kubarwa nyuma y’aho hagaragaye ubwandu ku muntu wa nyuma.

Kugeza ubu tariki ya 20 Ukuboza 2024, hashize iminsi 48 nta bwandu bushya bugaragaye kandi iminsi 42 irashize umuntu wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ubwo yagiranagaa ikiganiro n’itangazamakuru , yavuze ko  inzego z’ubuzima zakomeje gushakisha inkomoko y’iyi virusi.

Ati “Akazi ko gushakisha ahaturutse iki cyorezo karakomeje, ndetse twaje no kumenya ko iyi Virusi yavuye mu nyamaswa byumwihariko hari uducurama dukunda kurya imbuto tuzwi nka ‘Fruit Bat’ akaba ari ho iyi virus yaturutse ijya ku murwayi wa mbere.”

Nyuma yo kumenya inkomoko , umubare w’abarwara n’abapfa wagiye ugabanyuka kugeza igihe nta murwayi n’umwe wasigaye urwaye iyi ndwara ndetse biha u Rwanda gutangaza  ko rwatsinze burundu iyi virusi

Muri rusane iyi indwara yahitanye abantu 15 biganjemo abakora kwa muganga.

MUGIRANEZA THIERY& TUYISHIMIRE RAYMOND
UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *