Polisi mu Karere ka Muhanga yafashe umugabo witwa Dushimyumuremyi Fulgence ukekwaho ibyaha by’ubujura bw’amabuye y’agaciro yitwaje umuhoro.
Uyu mugabo ukekwaho ibi byaha abamubonaga bamushinja ko yiyitaga Komanda wa Polisi akambura amabuye y’agaciro abacukuzi.
Itabwa muri yombi rya Dushimyumuremyi Fulgence ryabaye mu ijoro ryakeye ryo ku Cyumweru Tariki ya 22 Ukuboza 2024 mu Mudugudu wa Vugo, Akagari ka Rusovu, Umurenge wa Nyarusange Akarere ka Muhanga.
Bamwe mu baturage bahatuye, bavuga ko uyu Dushimyumuremyi Fulgence alias Komanda yari yarajujubije abaturage bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro akabambura ibyo baruhiye.
Bavuga ko yabateraga ubwoba akababwira ko ari Komanda wa Polisi bityo ko bagomba kumuha amabuye atwara.
Aba batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko Dushimyumuremyi yagendanaga n’abantu 10 bose bitwaje imihoro bagatera ubwoba abaturage kuko nta muntu wamuvugaga kuko babonaga yarabaye igihazi.
Umwe yagize ati “Bagabaga igitero kuri za Kampani zikora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakazambura amabuye bakagenda bidegembya imbere y’abaturage n’Inzego z’ibanze.”
Bavuze ko hari abantu bakomeye bakoranaga n’iri tsinda, kuko ku manywa hazaga imodoka yo mu bwoko bwa V8 igaparika iwe ikajyana ayo mabuye mu Mujyi wa Kigali, ibi bikaba ari byo byabateraga ubwoba kurushaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ndayisaba Aimable yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo wari wariyise Komanda yitwaza umuhoro ari ukuri.
- Advertisement -
Ati “Nibyo yari amaze iminsi ajyana ibitero muri Kampani EMITRA ariko turashimira Polisi yamufashe.”
Gitifu Ndayisaba avuga ko inzego z’umutekano zirimo gushakisha n’abo bandi bakoranaga muri ubwo bugizi bwa nabi.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu akimara gufatwa yavuze ko hari igitero bateganyaga kugaba ku yindi Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Murenge wa Mushishiro muri iri joro ryo kuwa mbere ryo ku Itariki 23 Ukuboza 2024.
Ubu Dushimyumuremyi Fulgence ushinjwa ibi byaha, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga