Imbaga y’abantu batandukanye yasezeye ku Umunyamakuru Pascal Habababyeyi .
Mur masaha ya mu gitondo, kuri Paruwasi Regina Pacis, i Remera mu mujyi wa Kigali, habereye igitambo cya Misa cyo kumusengera no kumusezeraho.
Ni nyuma yaho umuryango, inshuti n’abavandimwe bamusezeyeho iwe mu rugo ku mumena, i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.
Mu buhamya bw’abagize umuryango we, bavuze ko abaganga basanze Pascal afite ikibazo cy’amaraso atagera neza mu mutima ndetse n’ibihaha birimo amaraso.
Mushikiwe wa nyakwigendera yavuze ko kugeza ubu batamenya indwara yazize.
Yongeyeho ko Pascal asize umugore biteguraga kubyarana imfura agasaba abantu babanye na we kumuba hafi.
Mama umubyara mu buhamya yatanze, yavuze ko yari umujyanama we mukuru. Yavuze ko abimishimira Imana akanamusabira iruhuko ridashira.
Yongeyeho ko ari “fiere” yo kuba yaramubyaye ndetse agashimira Imana yamumuhaye bityo ashimira abantu bose babanye na bo muri ibi bihe bitoroshye.
Yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024 nyuma y’uburwayi bw’igihe gito.
- Advertisement -
Yari azwi cyane cyane mu kiganiro cyo kuri TV10 gisesengura amakuru aba yasohotse mu bitangazamakuru, akaba yari n’umukozi w’ibitaro bya CHUK.
Uyu munyamakuru yari afite ubukwe muri iki cyumweru tariki 26 Ukuboza 2024.
Umunyamakuru Pascal Habababyeyi wari ufite ubukwe mu cyumweru gitaha yapfuye
UMUSEKE.RW