Javanix yishimiye gukorana indirimbo na Mr Nice-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Javanix n'umunyabigwi Mr Nice

Umuhanzi Nyarwanda, Javanix, ukomeje kwagura imbibi z’ibihangano bye, yishimiye gukorana indirimbo na Lucas Mkenda wamamaye nka Mr. Nice, umwe mu bahanzi bayoboye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’umuziki.

Iyi ndirimbo bise ‘Hakuna Noma’ yasohotse ku itariki ya 15 Mutarama 2025, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Logic Hit, naho amashusho atunganywa na Oskados.

Yagiye hanze nyuma y’iminsi mike, Mr. Nice atangaza ko ari gutegura indirimbo izashimisha abakunzi be mu Rwanda, ndetse ikazamufasha kwigarurira abakiri bato i Kigali.

Mu magambo ye, Javanix avuga ku byo gukorana na Mr. Nice, agira ati: ‘Ni iby’agaciro gukorana n’umuhanzi mukuru nabonye nakwigiraho byinshi, ndetse nabonaga byamfasha gukomeza kwagura muzika yanjye no mu Karere.’

Yabwiye UMUSEKE ko umushinga wo gukora iyi ndirimbo, we na Mr. Nice bawunogeje nyuma yo kumutumira mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Rusizi mu mwaka wa 2024.

Ati: ‘Navuga ko rero yabyakiriye neza, duhita dutangira umushinga wa Audio, hanyuma dupanga n’igihe cyo gukora amashusho. Ni umushinga wamaze hafi amezi 5 utunganywa.’

Yavuze ko ari indirimbo ya mbere akoranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, ibi bikazamufasha kugeza muzika ye muri icyo gihugu, ndetse no kuri Mr. Nice bikamufasha kwigarurira urubyiruko n’abakuru batari bamuherutse.

Ati: ‘Umusaruro niteze ni mwiza kuko harimo kwiga no kwaguka mu muziki, cyane ko Mr. Nice ari umuhanzi mukuru cyane kandi wubatse ibikorwa bikomeye muri muzika yo mu karere.’

Lucas Mkenda uzwi nka Mr. Nice yatangiye umuziki mu 1999 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise ‘Kidali Po’.

- Advertisement -

Mu 2002, uyu muhanzi yasohoye album ye ya kabiri yise ‘Rafiki’, yariho indirimbo nka Fagilia Wote, Kikulacho na Kuku Kapanda Baiskeli.

Irankunda Javan, ukoresha amazina ya Javanix mu muziki, avuga ko mu mwaka wa 2025 azashyira hanze indirimbo zigize alubumu azakorana n’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu Karere.

Indirimbo ya Javanix na Mr Nice

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *