Juno Kizigenza yongeye kurembuza Ariel Wayz

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ariel Wayz na Juno Kizigenza bagikundana

Umuhanzi Juno Kizigenza, wakanyujijeho mu rukundo na Ariel Wayz, yatangaje ko biramutse bikunze bakongera gusubirana, yabyitwaramo neza kuko urukundo rwabo rwamusigiye urwibutso rukomeye adateze kwibagirwa.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali 89.7 FM ubwo yabazwaga niba akiri inshuti na Ariel Wayz n’urwibutso ahorana ku mutima.

Kizigenza avuga ko igihe aricyo cyamuhuje na Ariel Wayz, gishobora kugena ibyacyo, bakongera bagakundana.

Yavuze ko ubwo bakundanaga babanje kubihisha, ariko kubera ubuzima bahisemo bw’ubwamamare, bisanga byarasakaye hanze.

Kizigenza avuga ko ibyabaye byose byamuhaye amasomo akomeye, ku buryo ibihe biramutse bisubiye inyuma, yabyitwaramo neza kurusha mbere.

Ati ‘Wenda ibihe biramutse bisubiye inyuma, nabyitwaramo neza kurusha cyera.’

Yavuze ko yishimira ko yungutse Ariel Wayz nk’inshuti nziza, by’umwihariko bagakorana indirimbo bise ‘Away’, ayifata nk’iy’ibihe byose.

Ati ‘Ni mwiza kuri njye, yaba kiriya gihe ndetse n’ubu, sinavuga ko turi mu bihe bibi kuko aracyari inshuti yanjye.’

Kizigenza yashimangiye ko adateze kwibagirwa inshuro ya mbere akubita amaso Ariel Wayz n’igihe indirimbo ‘Away’ yasohokaga.

- Advertisement -

Ariel Wayz nawe aherutse gutangaza ko amasomo yigiye mu rukundo rwe na Juno Kizigenza arimo kugira ibanga no kumenya igihe cyo gutangariza ibintu.

Uyu muhanzikazi yavuze kenshi ko itandukana rye na Juno Kizigenza ryaturutse ku magambo yavugwaga n’abantu.

Urukundo rw’aba bombi rwakangaranyije imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amezi atandatu mu mwaka wa 2021.

Away ya Kizigenza na Ariel Wayz

NDEKEZI JOHSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *